Imikino

Nyuma yo Gutsinda Bugesera, Kiyovu Sc yisubije umwanya wayo

Ikipe ya Kiyovu Sports Club yisubije umwanya wa mbere muri shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru nyuma yo kwihererana Bugesera Fc ikayitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.

Ibitego bya Kakule Mugheni Fabrice na Francis Mustafa ni byo bitandukanyije urucaca na Bugesera mu mukino waberaga kuri Stade Mumena I Nyamirambo. Ni umukino kandi ikipe ya Kiyovu yasoje ifite abakinnyi 10 mu kibuga gusa, nyuma y’ikarita itukura yeretswe Rashid Kalisa.

Ibi bitego byari bihagije kugira ngo ikipe ya Kiyovu yisubize umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda Azam Premier League n’amanota 21, nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali yari yawufashe ku munsi w’ejo itsinda Kirehe ibitego 2-0.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki cyumweru:

Ikipe ya Etincelles yanyagiye Miroplast iyitsinda ibitego 6-0, mu gihe Mukura VS yatsindiwe I Nyagatare 1-0 na Sunrise.

Dore uko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa 11.

  1. Kiyovu SC n’amanota 23
  2. AS Kigali n’amanota 21
  3. Rayon Sports na 18
  4. Police Fc na 18
  5. Sun rise na 18
  6. APR FC na 17
  7. Etincelles na 16
  8. Mukura VS na 15
  9. Marines na 13
  10. Amagaju na 12
  11. Gicumbi na 11
  12. Musanze na 10
  13. Bugesera n’ amanota 10
  14. Kirehe Fc na 10
  15. Espoir na 09
  16. Miroplast n’amanota 08

 

Imikino y’umunsi wa 11 igomba gusozwa ku wa 25 Gashyantare ahari umukino utegerejwe n’igihugu cyose ukazahuza abakeba babiri mu Rwanda Rayon Sports na APR FC, akomeje kwitegura imikino nyafurika yo kwishyura.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger