Amakuru ashushyeImikino

Nyuma yo gutandukana na AS Vita Club, Sugira Ernest yerekeje muri APR FC

Rutahizamu w’umunyarwanda Sugira Ernest yasinye amasezerano y’umwaka mu ikipe ya APR FC, nyuma kwijujutirwa mu ikipe yari arimo ya Vita club bikarangira ayivuyemo.

Uyu musore yamaze kwemeza ko  yasinye amasezerano y’umwaka mu ikipe ya APR FC yigeze gukinira gusa ntayigiriremo ibihe byiza akaza kuyivamo yerekeza muri AS Kigali , akavamo yerekeza muri Vita Club.

Nawe yamaze kwemera iby’aya masezerano , ati “Nibyo koko icyo navuga ni uko amakuru ari mpamo nasinye umwaka muri APR FC, ibindi biramenyakana mu gihe kiri imbere.”

Sugira yerekeje muri AS Vita Club muri Nyakanga 2016 nyuma yo kwigaragaza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo, CHAN cyabereye mu Rwanda atsinda ibitego bitatu muri bitanu Amavubi yatsinze mu irushanwa by’umwihariko harimo igitego cyiza yatsinze Congo itozwa na Florent Ibenge.

Uyu mutoza ufatanya ikipe y’igihugu na AS Vita Club, yahise abenguka  Sugira Ernest avuga ko ari umwe muri ba rutahizamu beza bamufasha n’ikipe ye kugera kure mu marushanwa ya CAF Champions League bituma amutangaho arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda amuvana muri AS Kigali.

Mu gutangira, byari byiza ndetse atsinda ibitego gusa uko imikino yagiye iba myinshi, urwego rwa Sugira rwagiye rusubira inyuma bituma umwaka wa shampiyona 2016-2017 urangiye, ikipe ifata icyemezo cyo gutandukana n’uyu mukinnyi ndetse nawe arabyemera.

Uyu mukinnyi akigera mu Rwanda byaravuzwe ko azasubira mu APR FC gusa akabihakana avuga ko ari ibihuha kuko nta gahunda yari afite mu Rwanda, gusa byaje kurangira inkuru ibaye impamo.

Indi nkuru wasoma:

https://teradignews.rw/2017/08/04/bidasubirwaho-sugira-ernest-ntakiri-umukinnyi-wa-vita-club/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger