AmakuruImyidagaduro

Nyuma yo guhabwa ibihano King James , Shaddyboo na K8 Kavuyo barekuwe

Taliki 29 Nyakanga 2021 mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza, nibwo havuye inkuru ivuga ko abahanzi babiri n’umunyamideri umwe  bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Iyi nkuru yatunguye abatari bake kumva ko umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James na Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo ndetse na Mbabazi Shadia umaze kwamamara nka ShaddyBoo bafatiwe mu Burengerazubwa bw’u Rwanda mu karere ka Rutsiro.

Icyo gihe bafatwa  bo bavugaga ko bari bagiye muri ako karere mu bikorwa by’ubucuruzi mu gihe Polisi yo isobanura ko bafashwe bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Kuri ubu aba barekuwe nyuma yo kumara iminsi 5 bari mu maboko ya Police , aba kandi babanje kwigishwa no kugirwa inama zo gukomeza kwirinda COVID-19.

Nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi ku munsi w’ejo hashize, ibi byamamare n’abandi bari kumwe baciwe amande ndetse basabwa kwipimisha Coronavirus  buri muntu ku giti cye.

Shaddy Boo ukunzwe n’abatari bake kumbuga nkoranyambaga akiva muri aho yari acumbikiwe na Police yanditse kuri Instagram agaragaza ko yongeye kugaruka ku mbuga nkoranyambaga.

Yanditse agira ati “Ntuzigere unkubita mu gihe ndi hasi, kubera ko igihe nzabyuka uzahura n’ibibazo. Nagarutse.”

Bwa mbere bafatwa Umuhanzi King James mu makuru ya RBA  yavuze ko bo basabye uruhushya bakarubaha ariko ntibari bazi ko akarere ka Rutsiro kari muri Guma mu Rugo.

“Twebwe dusaba uruhushya bararuduhaye, ntabwo twari tuzi ko hano bari muri Guma mu Rugo, natwe twabimenye tugeze hano, ni ukwirinda nyine tugakurikiza ingamba.”

Shaddyboo we avuga ko bari bagiye kugura ibibanza muri aka gake ariko bakora amakosa yo kugenda batipimishije.

“Twari turi muri maison de passage, icyo navuga ikibazo cyabayemo ni uko tutigeze twipisha Coronavirus, twari tuje mu bintu bya business byo kugura ibibanza inaha.”

K8 Kavuyo, King James na Shaddyboo n’abandi bantu bagera kuri batanu kumwe bose bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

K8 Kavuyo ntabwo byari bijwi neza ko ari mu Rwanda dore ko yaje mu ibanga rikomye , Uyu muraperi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari amakuru avuga ko yazanye na King James na we wari umaze iminsi muri USA.

CIP Bonaventure Twizere Karekezi akaba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho bari mu busabane banywa inzoga.

Ati “twabasanze bari mu nzu bari mu busabane, kandi ubusabane ntibwemewe, bari mu nzu banywa inzoga nibwo busabanae bari barimo.”

“Bari barenze ku mabwiriza, urumva abantu 8 bari bateraniye ahantu, urumva aka karere ka Rutsiro turi muri Guma mu Rugo, aho bari bateraniye bari barenze ku mabwiriza kuko bari baturutse ahantu hatandukanye, amabwiriza avuga ko gusurana bitemewe ariko bo bari baturutse hirya no hino.”

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Ibi byamamare n’abandi bari kumwe baciwe amande ndetse basabwa kwipimisha Coronavirus  buri muntu ku giti cye.
King James ubwo bafatwaga yavuze ko bo basabye uruhushya bakarubaha ariko ntibari bazi ko akarere ka Rutsiro kari muri Guma mu Rugo
Shaddyboo avuga ko bari bagiye kugura ibibanza muri aka gake ariko bakora amakosa yo kugenda batipimishije
King James , K8 Kavuyo , Shaddyboo n’abandi bari kumwe bose bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger