Amakuru ashushyePolitiki

Nyuma y’imyaka 38, Angola bongeye gutora Perezida mushya

João Manuel Gonçalves Lourenço yatowe nk’umukuru w’igihugu mushya wa Angola ku bwiganze bw’amajwi agera kuri 61%, yatowe nyuma y’imyaka 38 iki gihugu kiyoborwa na José Eduardo dos Santos.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki 6 Nzeri 2017 n’abashinzwe kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora muri iki gihugu, abo mu ishyaka rya Movement for the Liberation of Angola (MPLA) ryaje ku isonga n’amajwi 61% bahise bagira amahirwe yo kuzahagararirwa n’abagera ku 150 muri Guverinoma, naho irya  National Union for the Total Independence of Angola (Unita) ryagize amajwi  26.67% rikaba ryegukanye umwanya wa kabiri rikaba rizahagararirwa n’abagera kuri 51 muri Guverinoma naho irya  Broad Convergence for the Salvation of Angola – Electoral Coalition (CASA-CE) ryagize amajwi 9.44% rikaba rizahagararirwa n’abagera kuri 16.

Kuva mu  1979 nibwo muri iki gihugu hongeye gutorwa umukuru w’igihugu, Lourenço ubaye Perezida wa Angola yabaye umunyamabanga mu ishyaka rye rya  MPLA kuva mu 1998 kugeza muri 2003, yabaye Minisitiri w’umutekano kuva muri 2014 kugeza muri 2016, muri 2016 yabaye Visi-Perezida w’iki gihugu kugeza ubwo muri uyu mwaka yegukanye umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Kuwa 25 Nzeri 2017 nibwo azatangira imirimo ye  ku mugaragaro agatangira gukora gushyira mu ngiro ibyo abaturage bamugiriye icyizere bakamutora kubw’iganze bwa 61% bakeneye. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bafashe iya mbere bamwifuriza ishya n’ihirwe ku mirimo mishya yatorewe yo kuba umukuru w’igihugu cya Angola.

João Lourenço, Perezida mushya wa Angola

Perezida mushya wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, yavutse kuwa 5 Werurwe 1954(Afite imyaka 63). Avuka mu gace ka Lobito gaherereye mu ntara ya  Benguela. Abaye umukuru w’igihugu wa gatatu w’iki gihugu utowe n’abaturage.

Perezida Lourenço yabaye mu gisirikare cya Angola  ndetse aba impirimbanyi mu bya Politiki zanarwanye intambara zitandukanye,  zigobotora ingoma z’igitugu zatizwaga umurindi na bagashaka buhake bo mu bihugu by’Iburayi.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bya Siyansi yavanye muri kaminuza yo mu cyahoze  ari leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete, nyuma yo gusoza amasomo ye ya Kaminuza mu 1982 yahise agaruka muri Angola ahita anahabwa kuyobora intara ya Moxico.

Related image
Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger