AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rutangaje ko rutazitabira CECAFA Senior Challenge Cup 2019

Bisabye ko hashira imyaka 25 yose kugirango u Rwanda runanirwe kwitabira CECAFA Senior Challenge Cup. Kuri uyu wa 22 Ugushyingo nibwo minisiteri ya siporo yatangaje ko u Rwanda rutazitabira iri rushanwa riteganyijwe kubera muri Uganda uyu mwaka kubera ikibazo cy’amikoro.

Ibindi bihugu byose bigomba kuzitabira iri rushanwa rya CECAFA Senior Challenge Cup 2019 byari byaremeje ko bizitabira ari nabyo byari byaratumye haguma kwibazwa impamvu u Rwanda rwo rutemeza niba ruzitabira cyangwa rutazitabira dore ko ari narwo rwonyine rwari rusigaye kwemeza mu gihe irushanwa ryo ribura iminsi mike ngo ritangire.

Ni mugihe ishyirahamwe ry’umupiraw’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryavugaga impamvu u Rwanda rwatinze ari uko ko ryamenyesheje minisiteri ya siporo ngo harebwe ubushobozi bwo kuzitabira naho minisiteri ya siporo yo ikayivuguruza ivuga ko ntabyo yamenyeshejwe kandi ko itazi n’igihe irushanwa rizabera.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019 nibwo iyi minisiteri yemeje ko u Rwanda rutazitabira iri rushanwa ry’ibihugu ahubwo ko harebwa andi marushanwa ari ku ngengabihe akigwaho akaba ariyo azaterwa inkunga.

Mu kwezi kwa 10 CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 nabwo u Rwanda ntirwigeze rwitabira kubera ikibazo cy’amikoro mu gihe na CECAFA y’abagore iri kubera muri Tanzania nayo rutayitabiriye kubera amikoro.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi iheruka muri CECAFA muri 2017 kuko muri 2018 itigeze iba.

Kuri ubu ibihugu bizitabira CECAFA ya 2019 nk’uko byamaze kubyemeza ni u Burundi, Kenya, Ethiopia, Djibouti, Eritrea, Zanzibar, Somalia na Uganda izakira irushanwa naho igikombe giheruka gifitwe na Kenya.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger