AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Nyuma y’imyaka 12 babana umuhungu wa Donald Trump n’umugore we urugo rwabo rwarindimutse

Nyuma y’imyaka 12 ishize barakoze ubukwe kuri ubu urugo rw’umuhungu wa Donald Trump witwa Donald Trump Jr n’umugore we Vanessa Trump rwamaze kuba amateka bitewe nuko uyu mugore we Vanessa Trump yamaze kwaka gatanya Donald Trump Jr.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Page Six cyandikirwa muri Amerika ngo nuko kuri ubu bidasubirwaho Vanessa Trump yamaze kuzuza impapuro za gatanya kuri uyu wa kane tariki 15 werurwe 2018 mu rukiko rw’ikirenga rwi Manhattan muri New york city.

Nkuko kandi yabitangarije ikinyamakuru CNN Vanessa yagize ati: ” nyuma y’imyaka 12 dukoze ubukwe kuri ubu jye na Donald Jr twahisemo gutandukana gusa twe twembi hagati yacu tuzahora twubahana by’umwihariko no mu muryango dore ko tunafitanye abana batanu ndetse bakiri inshingano kuri twe twembi muri make bagikeneye urukundo rwacu kuri bo.”

Donald Jr na Vanessa bombi banganya imyaka dore ko bafite imyaka 40 buri umwe batangiye gukundana mu mwaka wi 2003 ubwo ku nshuro ya mbere bahuriraga mu birori byo kumurika imideli i New york mu kwezi ku gushyingo 2005 i Lago Estate ku nkegero za palm Beach mu mujyi wa Florida nibwo baje gusezerana bemeranya kuzabana akaramata nk’umugore n’umugabo kuri ubu batandukanye bafitanye abana 5 aribo imfura yabo Kai w’imyaka 10,Donald III w’imyaka 9,Tristan w’imyaka 6,Spencer w’imyaka 5 na Bucura Chloe w’imyaka 3.

Batandukanye bari bamaze kubyarana abana batanu

Nabibutsa ko umubano waba bombi watangiye kuzamo agatotsi ubwo mu kwezi kwa kabiri Vanessa yakiraga ibarwa irimo uburozi buhumanya ivuga ko iturutse ku mugabo we yamara kuyisoma agahita ajya kwa muganga igitaraganya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger