AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’igitaramo Meddy yakoreye i Denver muri Colorado yagaragaje ibindi bihugu yifuza gukorerama ibitaramo

Meddy ukomeje kubaka muzika ye hirya no hino ku Isi aho akomeje kugenda akora ibitaramo bitandukanye cyane cyane mu mijyi ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ari naho asigaye aba kuri ubu, nyuma y’igitaramo yakoreye i Denver muri Leta ya Colorado  yagagaje ahandi mu bindi bihugu yifuza kuza koreramo ibitaramo.

Mu gitaramo cyabaye mu  ijoro ryo kuwa Gatandatu Tariki ya 26 Gicurasi 2018 ubwo  Meddy yari arimo gutaramira I Denver muri Leta ya Colorado, imbere y’abafana benshi biganjemo abakobwa bari bishimiye kubona Meddy imbere yabo abataramira , bamwe muri bo  bagerageje kumuha za telefone zabo bashaka nimero ye  gusa hari n’abandi bahuga telefone ngo yifotozanye nabo Selfie bisanzwe.

Kubera urukundo rw’abafana akomeje kugenda abona uyu muhanzi yagaraje ikintu gisa n’amatsiko y’uko ahandi haba hameze cyangwa abafana yaba ahafite, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’iki gitaramo cy’i Denver yagaragaje kugira amatsiko y’ibindi bihigu  yifuza kuzataramiramo asaba abafana n’abandi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku muhitiramo ahandi babona yakerekeza nyuma y’iki gitaramo hari mo no kugaruka mu Rwanda ku ivuko anafite abafana benshi cyane. Bimwe muri ibyo bihugu ni Tanzania ,Uganda,  Rwanda,  Congo, Burundi, Kenya, Canada,  UK , France, Belgium……

Meddy uherutse no kwesa agahigo ubwo indirimbo ye Slowly imaze kurebwa n’abantu Miliyoni zirenga 3 ibintu bidakorwa n’ubunotse wese n’ubwo isa nimaze igihe kinini.

Meddy agaragaza ibindi bihugu yifuza kuzataramiramo nyuma y’igitaramo yakoreye Colorado
Mu gitaramo i Denver muri Leta ya Colorado

Meddy yari yishimiwe cyane

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger