AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’igihe kirekire batandukanye, Riderman na Asinah bagiye kongera guhura

Ku nshuro ya kabiri i Kigali hagiye kubera ibirori byiswe 1000 Hills Pool Party byatumiwemo abarimo Riderman na Asinah bazaba bahuriye mu birori ku nshuro ya mbere kuva mu 2015.

Ibirori bya Pool Party bikorerwa ku nkengero za piscine aho ababyitabira bajyamo bakoga ari nako bacurangirwa imiziki n’aba DJ banyuranye.

1000 Hills Pool Party y’uyu mwaka izaba tariki 20 Nyakanga 2019 kuri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama aho hazaba hari aba DJs bamenyerewe mu Rwanda nka DJ Marnaud, DJ Miller, DJ Phil Peter, DJ Anita Pendo, 1k DJs n’abandi.

Hazagaragara kandi abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo Amalon, Sintex, Christopher na Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP.

By’umwihariko 1000 Hills Pool Party izahuza Riderman na Asinah Erra bafitanye amateka akomeye. Kuva batandukana mu 2015 bari batarongera guhurira ahari abantu benshi ndetse Asinah yakunze kumvikana avuga amagambo yibasira Riderman.

Hari indirimbo Asinah yagiye ashyira hanze bikavugwa ko yaba ari kwibasira uyu mugabo bakundanye imyaka umunani, bagatandukana mu buryo bwatunguye benshi.

Ibikorwa bya Asinah kuri Riderman bamwe babifashe nk’ubushotoranyi, kumwuriraho kugira ngo avugwe, cyangwa se ibikomere yatewe n’uko urukondo rwabo rwangiye nabi.

N’ubwo Riderman yababajwe n’ibyo uwari umukunzi we Asinah yagiye amuvuguho yirinze kugira icyo amusubiza, binagoye kumenya niba yaramubabariye cyangwa harimo inzigo

Hari kwibazwa niba bazarenaho ku byabaye bakaba baganira cyangwa se niba nta n’umwe uzareba undi n’irihumye.

Nyuma y’igihe kirekire batandukanye, Riderman na Asinah bagiye kongera guhura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger