AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’igihe kinini batavugana Nizzo yitabiriye igitaramo cya Safi Madiba

Mu buryo bwa tunguye benshi , Nizzo Kaboss uririmba mu itsinda rya Urban Boys yitabiriye igitaramo cya Safi Madiba wavuye mu itsinda baribahuriyemo ,bikaza guteza impagarara ndetse aba bombi bari bamaze umwaka batavugana.

Umwaka urashize umuhanzi Safi Madiba avuye mu itsinda rya Urban Boys. Nyuma y’icyo gihe cyose yongeye guhura na Nizzo gusa nubwo bahuye bitunguranye Safi yarabyishimiye kuba barongeye guhuza urugwiro naho ngo ku kibazo bavugwaho cy’urwangano ngo ni ibisanzwe uretse ko abantu babigira birebire.

Igitaramo bahuriyemo  cyabaye ku munsi wo ku Cyumweru kibera i Nyamirambo muri kamwe mu tubari twaho, Nizzo yagaragaraye muri iki gitaramo aho yaje gufata n’indangururamajwi agasuhuza abafana ba Urban Boys.

Nizzo yavuze ko nta kintu kindi kibyihise inyuma uretse kumva ko yajya kureba umuvandimwe we aho aririmba nk’uko yakwitabira ibindi bitaramo.

Safi nawe avuga ko yatunguwe no kubona Nizzo ari mu bantu bitabiriye icyo gitaramo dore ko ngo yaherukaga ku mubona bombi bakibana mu itsinda rya Urban Boys.

Nu bwo bahuriye muri icyo gitaramo uwagiteguye  (Seka Emmanuel umenyerewe mu gufasha abahanzi Nyarwanda akaba na nyiri ako kabari ) ngo yari yabanje kubwira Safi ko Nizzo yamusabye kuzahaza ngo nawe arebe aho mugenzi we babanye muri Urban Boys aririmba.

Mu Kwakira 2017 ni bwo Safi Madiba yavuye mu itsinda rya Uraban Boys ryari rigizwe n’abasore batatu ari bo; Safi, Humble G-zo na Nizzo, bikaba byaratewe n’uko hari ibyo batumvikanagaho.

Kuva batandukana mu mpera z’umwaka wa 2017 nibwo bwa mbere bari bahuye bicara ku meza amwe basangira icyo kunywa.
izzo yasuhuje abafana ba Urban Boys mu gitaramo cya Safi Madiba batari baherikanye nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys
Twitter
WhatsApp
FbMessenger