AmakuruInkuru z'amahanga

Nyuma y’amezi atanu Ebola yongeye kugaragara muri Congo

Muri Gicurasi, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yari yatangaje ko yaciye ukubiri n’icyorezo cya Ebola burundu ,none ubu iyo ndwara yongeye kugaragara muri iki gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu ivuga ko Umuntu wagaragayeho iyi ndwara ni umwana w’imyaka itatu wari mu bitaro ndetse yaje kwitaba Imana ku wa 6 Ukwakira .

Nubwo uyu mwana yahise yitaba Imana ntabwo hahise hamenyekana icyamuhitanye.

Ibipimo byafashwe uwo mwana wo muri Kivu ya Ruguru ahitwa Beni byoherejwe i Goma kugira ngo bikorerwe isuzuma biza kugaragaza ko yari yanduye Ebola.

Nyuma yo kubona ibisubizo Itsinda rishinzwe ubuzima ryahise ryoherezwa ikitaraganya muri ako gace kugira ngo rikore isuzuma rigenzure abantu nibura 100 ndetse rigire n’uruhare mu gutera imiti amavuriro yo muri ako gace.

Ubwo Leta ya Congo Kinshasa iheruka gutangaza ko yaranduye burundu Ebola hari hashize iminsi 12 abantu banduye, muri bo batandatu irabahitana. Abantu amagana muri RDC barakingiwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger