AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’amezi 8 abafana ba Safi bategereje indirimbo ye na Harmonize yamaze kujya kujya hanze (+Video)

Safi Madiba  nyuma yo gutangira gukora muzika ku giti cye akomeje urugamba rwo kugeza muzika ye ku rwego mpuzamahanga  akorana indirimbo n’abahanzi b’abanyamahanga  batandukanye, kuri ubu yashyize ahagaragara indirimbo yakoranye  na Harmonize yise “Ina Million”

Safi Madiba yizeye ko azakomeza kwinjira mu isoko ry’umuziki wa Tanzania abinyujije mu ndirimbo yahuriyemo na Harmonize, iyi yiyongera ku yo yakoranye na Rayvanny bise “Fine” na Got it ya koranye na Meddy.

Safi avuga ko nubwo muri Tanzania atazwi cyane ariko gukorana n’abahanzi baho hari icyo bizamwongerera kuri muzika ye ndetse birenge imbibi bigere no mu bindi bihugu bitandukanye.

Safi yavuze ko iyi ndirimbo nshya yahuriyemo na Harmonize bise ‘Ina Million’ mu buryo bw’amashusho yatunganyijwe na Meddy Saleh mu gihe amajwi yayo yakozwe na Made Beats.

Ikorwa ry’iyi ndirimbo ryatangiye kuvugwa mu mezi umunani ashize ariko Safi  nta byinshi yigeze abivugaho  gusa nyine nyuma y’amezi umunani  birangiye indirimbo isohotse.

Uyu Harmonize wakoranye indirimbo” Ina Million”  na Safi Madiba , ni umwe mubamaze kwigarurira imitima ya benshi ku ruhando rwa muzika haba mu gihugu akomokamo cya Tanzinia no hanze yacyo. Harmonize abarizwa mu nzu itunganya muzika ya Wasafi ya Diamond Platnumz.


 REBA HANO UREBE INDIRIMBO YA SAFI MADIBA NA HARMONIZE  “INA MILLION” 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger