Nyuma y’amezi 6, Zari yongeye gutangaza benshi, akomoza ku mugabo we witabye Imana

Amezi atandatu arashize  uwahoze ari umugabo wa Zari witwa Yvan Ssemwanga yitabye Imana, ejo hashize  tariki ya 12,ukuboza,2017 abenshi bizihizaga isabukuru ya Ssemwanga  nubwo yitabye Imana, Zari yagize ubutumwa uyu wahozeari umugabo we.

Zari  mu butumwa bwe yabwiye abari aho ko Ssemwanga akenshi yarangwaga  no gucisha make,  ibintu bitamenyerewe cyane ku bantu baba bafite imitungo myinshi nkiyo yarafite. nyakwigendera Ssemwanga yasigiye Zari  abana batatu , Pinto,Raphael na Quincy.

Zari hamwe n’abana batatu yabyaranye na Nyakwigendera Ssemwaga ,ubwo bari mu muhango wo kumusezeraho bwanyuma.

Zari mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Snapchat yavuze uburyo aterwa n’agahinda gakomeye igihe baba bavuze izina ry’uwahoze ari umugabo we.

Zari yagize ati:” Amagambo yawe yose agaruka mu mitwe yacu iyo hagize uvuga izina ryawe ( Ssemwanga Yvan), ntacyo bivuze kubaho tutagufite. Turibuka ibihe byiza twagiranye mu minsi yashize, turyohewe n’urukundo rwawe ndetse n’inseko yawe.”

Zari watangaje amagambo akomeye agaragaza urukundo yarafitiye Ssemwanga n’amarangamutima akomeye cyane , yakomeje agira ati:” Ibyo bihe byaratambutse kandi ntacyo twabikoraho, ubuzima ntibuhora busa ! Oh iyaba byashobokaga ko twagarura ibihe byahise ukongera ukadukora mu biganza ndetse tukanumva ijwi ryawe, turabyifuza cyane, ariko Imana yaraguhamagaye rero ruhukira mu mahoro kandi  turakwifuriza ibyiza.

Ubwo inshuti n’abavandimwe bo mu muryango wa Ssemwaga bivukaga umunsi w’amavuko wa Ssemwanga, Zari yanahatangarije ko kuva Umugabo we yakwitaba Imana, ubuzima bwarahindutse. Yagize ati:”Umunsi mwiza w’amavuko  Don , waragiye ariko ntituzakwibagirwa , ntabwo byoroshye, abana baragukumbuye. Buri gihe turagusengera. Komeza uruhukire mu mahoro.”

Uyumugabo wabarurirwaga mu baherwe bakomeye cyane by’umwihariko mu gihugu cye cya  Uganda  yavutse ku itariki ya 12 ukuboza 1977 , yavukiye ahitwa Nakaliro , mu karere ka Kayunga muri Uganda, yapfiriye mu bitaro bya Steve Biko Academic Hospital muri Afurika y’Epfo. akaba yaratabarutse afite imyaka 40 abarirwa akayabo k’amadorali y’Amerika miliyoni 8.8 .

 

 

 

 

 

 

Comments

comments