AmakuruImikino

Nyuma ya Evode wakiniraga AS Kigali, APR FC yaguze undi mukinnyi wakiniraga Police FC

APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league ikomeje kwiyubaka mu buryo bukomeye. Nyuma y’iminsi mike ishize iyi kipe isinyishize Ntwari Evode yakuye muri AS Kigali, APR FC yamaze no gusinyisha Moustapha Nsengiyumva wakiniraga Police FC.

Amakuru y’isinyishwa ry’uyu musore yemejwe n’ikipe ya APR FC ibicishije ku rubuga rwayo.

Uyu musore w’imyaka 22 usanzwe ukina hagati mu kibuga, abaye umukinnyi wa kane uguzwe muri APR FC kugeza ubu nyuma ya Michel Rusheshangoga, Nizeyimana Mirafa, Ntwari Evode ndetse na Mugunga Yves na Ntwari Fiacle bavuye mu Ntare FC. Mustafa akaba agomba gusanga ikipe ya APR i Huye ku munsi w’ejo kuwa Gatanu.

Nsengiyumva Mostapha waguzwe na APR, yatangiriye gukina ruhago  ishuri ry’umupira ryahozeho rya Marines FC, nyuma yo kwigaragaza cyane mu mikino y’abana ya Coppa Coca-Cola. Nyuma yo kuva muri iryo shuri ry’umupira rya Marines, yahise ajya mu Isonga ari na ho yavuye yerekeza muri Rayon Sports. Rayon Sports yayikiniye imyaka 2, ayivamo yerekeza muri Police FC ari na ho APR yamukuye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger