AmakuruPolitiki

Nyobora Uganda nk’umuryango wanjye-Perezida Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yabwiye abaturage ayoboye ko abayoboe kimwe n’uko ayobora urugo rwe bwite hagamijwe gushyirwa mu bikorwa buri kimwe gituma ibintu bigaragara mu buryo bwiza.

Ibi yabitangaje kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu Karere ka Tororo mu muhango wo kwizihiza imyaka 33 ishyaka rye, NRM rimaze ku butegetsi.

Museveni yasabye abamunenga kuzajya bavuga ibintu bifatika kandi bakashyira mu gaciro bakareba ingorane ahura nazo mu gukora amahitamo.

Ati “ Nyobora Uganda nk’umuryango wanjye. Abana banjye buri gihe mbabwira ukuri. Sinshobora gukora igenamigambi ry’umuryango wanjye neza, nyuma ngo nkorere iribi Abandi Banyayuganda.”

Uyu mukuru w’igihugu yagarutse ku mafaranga y’umurengera Leta abereye ku isonga itanga mu burezi bw’ubuntu. Yemeza ko aya yakoreshwa ibindi byinshi.

Yavuze ko aya mafaranga angana na tiliyoni imwe n’ibice umunani by’amashilingi yakubaka imihanda ine ingana no kuva Masaka ugera Kampala.

Mu ijambo rye nk’uko Chimpreports ibitangaza, Museveni yasabye Abanyayuganda bumva barajwe ishinga n’ibikorwa na Leta kuvanamo imigayo kandi bakareba amahitamo afatika.

Yemeza ko Ishyaka rya NRM ariko rikora ngo “ NRM ntijya ibeshya.”

Perezida Museveni yabwiye abaturage be ibyiza by’ishyaka rya NRM
Twitter
WhatsApp
FbMessenger