AmakuruAmakuru ashushye

Nyirabahutu Daphrose wari uzwi nk’umukecuru wa Perezida yitabye Imana

Umukecuru wo mu karere ka Nyaruguru witwa Nyirabahutu Daphrose wari uzwi nk’umukecuru wa Perezida wamamaye kubera indirimbo zirata ubutwari ze zirata ubutwari bw’Inkotanyi na Leta y’Ubumwe  yitabye Imana aguye mu Bitaro bya CHUB.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yatangaje koko nyakwigendera yari amaze igihe arwariye muri u Bitaro bya bya Butare, CHUB, aho abaganga bagerageje ibishoboka byose ngo barebe ko yakira  ariko bikanga.

Akomeza avuga ko urupfu rw’uyu mukecuru rwabashenguye bikomeye, aho avuga ko ari igihombo ku Karere ka Nyaruguru, Igihugu ndetse n’abantu muri rusange, bitewe n’ubuhanga yari afite ndetse n’ubutumwa yacishaga mu ndirimbo ze.

Ku rubuga rwa Twitter rw’akarere ka Nyaruguru mu izina ry’akarere  handitseho ubutumwa bagaragaza akababaro akarere muri rusange  katewe no kubura uyu mukecuru.

 “Birababaje cyane kumva ko twabuze Nyirabahutu Daphrose. Akarere ntabwo kazibagirwa umusanzu w’ubuhanzi bwe mu bikorwa binini. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro.”

Nyirabahutu yari atuye mu Kagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru. Yari azwiho guhimba indirimbo zivuga ibigwi bya Perezida Kagame, ndetse iyo  Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyaruguru yakundaga guhabwa umwanya ari kumwe n’itorero ribyina akaririmba indirimbo zanyuraga benshi.

Nyakwigendera yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB).

Reba hano amwe mu mashusho yamenyekaniyemo , ubwo Perezida Kagame yasuraga Nyaruguru 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger