Imyidagaduro

Nyina wa Young Grace na murumuna we bavuze kuri Young Grace ushinjwa gukora injyana y’ibirara

Nyina wa Young Grace avuga ko Hip Hop atari injyana y’ibirara nkuko abenshi babivuga kuko ngo ni injyana itanga ubutumwa bwinshi butandukanye bugira icyo bwigisha abantu.

Ibi yabitangaje ku wa gatandatu tariki ya 30 Kamena ubwo irushanwa rya Primus Guma Guma  Super Star ryaberaga i Rubavu ku kibuga cya Nengo.

Akiva ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye i Huye, Young Grace yari yatangaje ko Mama we amushigikira cyane kandi ko amufatira iry’iburo ngo azatware iki gikombe, mu irushanwa ryo mu myaka ishize Young Grace yagiyemo, mama we yazengurukanaga nawe aho yajyaga hose, siko byagenze mu ry’uyu mwaka ariko Young Grace akavuga ko aho aba ari hose aba amuzirikana kandi amusengera ngo yitware neza cyane ko ngo iyo agiye kujya ku rubyiniro amwoherereza ubutumwa kuri telefoni amwifuriza amahirwe .

Young Grace kandi yari yanatangaje ko i Rubavu nk’ahantu akomoka azagira abafana benshi kandi ko mama we azaba ari imbere amushigikira, ibi niko byagenze.

Mama wa Young Grace, musaza we na murumuna we bari babukereye bagirango bihere ijisho uko umukobwa wabo arataramira abantu b’i Rubavu bazwiho kwizihirwa n’ibirori.

Mu gihe abandi bavuga ko injyana ya Hip Hop ari iy’ibirara, abo mu muryango wo kwa Young Grace siko babibona cyane ko n’umukobwa wabo ari umuraperi.

Mu kiganiro mama wa Young Grace yagiranye na Teradignews yavuze ko Hip Hop atari injyana y’ibirara ahubwo ko iyo ari imyumvire ya kera, ngo Hip Hop ni injyana iha abayumva ubutumwa, aha yanagarutse ku myumvire y’abavuga ko abahanzi baba ari ibirara.

Yagize ati:”Ntabwo umuhanzi aba ari ikirara ibyo byari ibya kera ndamushigikiye ijana ku ijana , Hip Hop ntabwo ari injyana y’ibirara kubera ko ni injyana itanga ubutumwa, amagambo arimo niyo umuntu yumva kandi ndabona hano i Rubavu yitwaye neza cyane.” Asoza yatangaje ko i Kigali naho azaba ahari yaje gufana umukobwa we ubwo bazaba bakora igitaramo cya Final.

Young Grace niwe mukobwa wenyine w’umuraperi uri muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya 8, aho yaciye hose i Rubavu niho yagize abafana benshi ngo bikaba byaratewe nuko ariho iwabo.

Murumuna wa Young Grace we wigeze gutangaza ko yifuza kuba Miss Rwanda ariko akaba yarakuyemo akarenge akajya kuba umunyamakuru wa Televiziyo yo muri DRC yavuze ko mukuru we yitwaye neza kandi ko mbere y’uko ajya ku rubyiniro yari yamubwiye ko araba ahagaze imbere amufana, uyu mukobwa witwa Queen yanavuze ko nta cyamutunguye mu miririmbire y’abahanzi ahubwo ko yabonye byari ibisanzwe.

Twanaganirije Young Grace avuga ko yishimiye kubona aririmbira urungano rwe, abo biganye , abo bakuranye ndetse n’imbere y’ababyeyi be ngo icyamushimishije ni uko yasabaga abafana be ngo bashyire akaboko hejuru maze akabona papa we, mama we n’abana bavukana bakazamura akaboko.

Uyu muraperikazi yanavuze ko mbere yo kujya mu gitaramo yari murugo iwabo ari n’ababyebyi bamubwira ko ashoboye kandi banamwifuriza amahirwe masa, asoza yavuze ko mu byiciro byose bizatangwamo ibihembo yitwaye neza ko icyo yiteguye ari ugutwara ibikombe.

Young Grace ubwo yari ku rubyiniro yavuze ko yari yambaye gutya kuko yari yagiye ku mucanga kandi ari no mu gihe cy’impeshyi
Musaza we yari yabukereye yaje gufana mushiki we
Mama wa young Grace
Mama wa Young Grace na murumuna wa Young Grace

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger