AmakuruImyidagaduro

Nyina wa Wema Sepetu yikomye abamubaza ku mwana we

Umubyeyi wa Wema Sepetu witwa Mariam Sepetu, yikomye abantu bantu bakomeza kugenda bamubaza ibibazo byerekeranye n’umwana we uko arimo yitwara, yavuze ko afite ubuzima bwe na we akagira ubwe.

Uyu mubyeyi w’uyu mukobwa uzwi cyane muri sinema mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba yarabaye na Miss Tanzania muri 2006,yabitangaje ubwo yari abajijwe n’ikinyamakuru Global Publishers icyo avuga ku kuba umukobwa we yarinanukishije cyane akaba ari umwe mu bantu bahorose.

Yagize ati“sinshaka kugira ikintu icyo ari cyo cyose mvuga kerekeye kuri Wema, yamaze gukura afite ubuzima bwe nanjye mfite ubuzima bwanjye. Ariko kuki ubundi mumbaza ibimwerekeyeho? Ntacyo nshobora kubivugaho ntihazagire n’uwongera kubimbaza.”

Kunanuka kwa Wema Sepetu ntibyavuzweho rumwe cyane cyane ku mbuga nkoranyamabaga aho bamwe bagiye bamunenga cyane iki gikorwa yakoze cyo kwinanura.

Wema Sepetu we ntahwema gutangaza ko yishimiye uko angana kuko abona bimubereye kandi nta n’umuntu ugomba kumumenyera ibimubereye, ikindi kandi ngo byatumwe muri we yumva abangutse.

Umwaka ushize wa 2019, Wema Sepetu yagiye yumvikana mu bibazo bya hato na hato byatumye yibasirwa n’’itangazamakuru harimo ibyo kugaragaza amashusho yiswe ay’urukozi soni ku karubanda ubwo yasomanaga byimbitse n’umukunzi we.

Ibi byatumye uyu mukobwa ajyanwa mu nkiko ndeste bishobora no kuzatuma yishyura amande y’akayabo mu gihe yaba akuriweho igifungo.

Wema Sepetu ubu agaragara ko yananutse
Twitter
WhatsApp
FbMessenger