AmakuruImyidagaduro

Nyina wa Wema Sepetu ahangayikishijwe n’umukobwa we wigize umutinganyi

Miriam Sepetu, umubyeyi wa Wema Sepetu umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, yasabye abakunda umukobwa we ku mbuga nkoranyambaga kumwamaganira kure kuko asigaye ari umutinganyi w’umunyagasuzuguro.

Mu ijwi ryashyizwe ahagaragara kuri Instagram, Miriam Sepetu yumvikana asaba abakurikira umukobwa we kuri urwo rubuga kumuvaho kuko nta cyubahiro abafitiye, Uyu mugore avuga ko Wema yabaye inkunguzi bidasubirwaho kuva yatangira kuryamana n’undi mugore witwa Diana.

Wema Sepetu, umukinnyi wa filime uvuka muri Tanzaniya wakanyujijeho ubwo yakundanaga n’umuhanzi Diamond Platinumz nawe uzwi cyane muri Tanzaniya mu myidagaduro yaho. Nyuma ya Diamond, mu bakundanye na Wema harimo umwe wanatumye agera mu nkiko ubwo hasakaraga amafoto bari gusomana ariko nyuma y’ibyo hagasohoka amafoto ya Wema Sepetu ari gusomana n’umukobwa bivugwa ko ari umutinganyi.

Uyu mubyeyi uhangayikishijwe n’imyitwarire y’umukobwa we ahamya ko atari ukwiyubaha kuba aryamana n’abagore bagenzi be.

Miriam Sepetu yagize ati Diana yabanje kwijijisha yigira inshuti wa Wema isanzwe ariko yari umukobwa bakundana.

Yanavuze ko  ari agahinda kenshi ku mubyeyi, ati “Kereka umubyeyi gusa niwe wamenya agahinda k’ibyo umwana we ari kunyuramo. Ndambiwe Diana kandi sinifuza no kumubona. Buri uko nifuje ko Wema atera imbere, kubigeraho biranga kubera uwo mugore.”

Wema Sepetu we avuga ko nta cyamubuza gukunda umubyeyi we nk’uko yabinyujije ku rukuta rwa Instagram ku ifoto ye na nyina ayiherekeresha amagambo agira “Nyuma y’ibyavuzwe byose ndetse n’ibyakozwe byose, nzahora iteka nshimira ko nkufite mu buzima bwanjye.”

Miss Wema Sepetu ushinjwa ubutinganyi yakundanye n’abasore barimo Diamond na Idris Sultan

Wema Sepetu yashyize kuri Instagram iyi foto yandikaho ati “Nyuma y’ibyavuzwe byose nzahora nishimira kukugira mu buzima nka mama”
Wema Sepetu na Diana umukunzi we wamwinjije mu butinganyi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger