AmakuruImyidagaduro

Nyina wa Mobeto yavuze ku musore uri kuvugwa mu rukundo n’umukobwa we

Nyina wa Hamisa Mobeto witwa Shufaa Rutiginga yavuze ko  amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko umukobwa we ari mu rukundo n’undi musore atariyo kuko ibyo ariwe ukwiye kubimenya mbere y’uko bisakara muri rubanda.

Uyu mubyeyi yeruye avuga ko we nk’umubyeyi wa Hamisa Mobeto yatunguwe no kumva ko umukobwa we akundana n’umusore umufasha guteza imbere ibikorwa bye byaburi munsi, yongeyeho ko ibi ari ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga atari ukuri nk’uko benshi bakomeje kubikomozaho.

Mu Cyumweru gishyize, hanasakajwe andi makuru avuga ko nyina wa Mobeto nawe ubwe yagaragaye yashyize ifoto y’uyu musore kuri “Profile”ye avuga ko amwishimiye.

Uyu mubyeyi aganira na Ijumaa Wikienda  dukesha iyi nkuru, yavuze ko atigeze afata ifoto y’uyu musore uri kuvugwa mu rukundo n’umukobwa we ngo ayishyire kuri ‘profile’ yemeza ko amukunda kandi amwishimiye, yavuze ko mu Isi hatabura abantu bahimba ibinyoma nk’ibi kuko ntawabuza abantu kuvuga.

Yakomeje avuga ko mu byukuri umukobwa we nta gahunda afite yo gukomeza gukururana n’abasore kuko icyo arangaje imbere ari ukuvugurura imikorere ye na gahunda yo gushaka amafaranga.Yavuze ko nawe ubwe kugeza ubu nta mukwe akeneye vuba kuko umukobwa we yahisemo kwituriza akabanza kwiyubaka.

Uyu musore ukomeje gusakazwa ku mbugankoranyambaga avugwaho kuba umukunzi mushya wa Hamisa Mobeto, ni umwe mu bafasha uyu mukobwa kumenyekanisha ibikorwa bye akaba aba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Mu minsi ishyize ni bwo Hamisa Mobeto yari aherutse gutangaza ko ahagaritse ibintu by’inkundo ahubwo akikorera ibimuteza imbere,ubwo iyifoto y’uyu musore yagaragaraga abantu benshi batangiye kwibaza niba yaba yivuguruje akabona kuba wenyine bitamushobokera.

Ibi bibaye nyuma y’uko atandukanye na Diamond Platnumz banabyaranye, nyuma yo gutandukana Mobeto yahise agurisha imodoka yari yarahawe n’uyu muhanzi yigurira iye bwite yavuze ko ubu yatangiye kubona imigisha yari yarabuze akiri kumwe na Diamond kubera ko ngo Diamond yari umuteramwaku watumaga atagera ku iterambere ryiza nkiryo ari kubona ubu.

Uyu musore niwe uri kuvugwa mu rukundo na Mobeto
Nyina wa Mobeto yahakanye aya makuru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger