AmakuruAmakuru ashushye

Nyina wa Meddy yagize icyo avuga ku mukobwa uteganya kumubera umukazana

Nyuma y’iminsi mike hamenyekanye amakuru ko umuhanzi Meddy yagiye kwereka umuryango we umukobwa bakundana w’Umunya Ethiopia witwa Mehfira Mimi, nyina w’uyu musore yagaragaje ko yamwishimiye byimazeyo.

Kuri Noheli taliki 25 Ukuboza 2018, nibwo Meddy yajyanye na Mehfira Mimi gusura umuryango we i Remera, uyu mukobwa yasangiye n’uyu muryango umunsi mukuru ndetse anishimana mu birori byawo n’umuryango ari nako amafoto abigaragaza yaje gusakara ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’umuhango.\

Icyo gihe ijambo umubyeyi wa Meddy yabwiye uyu mukobwa akimara gushyikirana nawe, yamubwiye ko ari mwiza bigaragaza ko yishimiye uburanga bwe ndetse n’imicoye.

Meddy nawe yashimangiye ko umuryango we wishimiye cyane uukunzi we, nk’uko yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na Radio 10.

Uyu muhanzi yanagarutse ku mpamvu nyamukuru ya muteye gukundana n’umukobwa w’Umunya-Ethiopia avuga ko urukundo rugira ayarwo kandi ko rujya aho umutima ushatse kuko hatabaho gutoranya aho uzarusanga.

Ati “Mu rukundo ntabwo uhitamo…”

Meddy yakunze Mimi kuko ngo ari umukobwa ucishije bugufi.

Yavuze ko bamenyanye mu 2015, bagenda baganira gahoro gahoro kugeza ubwo mu 2016 bisanze barahuje mu rukundo.

Meddy yakunze kwereka abakunzi be uyu mukobwa w’inshuti ye buri uko arangije kuririmba mu bitaramo bitandukanye amaze iminsi akorera ahantu hatandukanye harimo igitaramo yakoreye muri Canada n’icy’i Kigali yaririmbyemo taliki 1 Mutarama 2019.

                                   Mimi na nyina wa Meddy
                                      Mimi na mushiki wa Meddy basangiye umunsi mukuru wa Noheli bishimanye
                                       Meddy yajyanye n’umukunzi we gusura umuryango we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger