AmakuruAmakuru ashushye

Nyaruguru; Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kibeho yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.

RIB itangaza ko Nsengiyumva ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rushimira abagize uruhare kugira ngo uyu Nsengiyumva ucyekwaho icyaha afatwe.

RIB ikomeza yongera “gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera kugira ngo bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger