AmakuruAmakuru ashushye

Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi umukobwa wari wibye umwana w’imyaka 2.

Nyiranshimimana Consolee w’imyaka 23, yafashwe na polisi mu ijoro ryo ku italiki ya 29 Ukwakira, mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, yibye umwana w’imyaka 2.

Nkuko bitangaza na Polisi ikorera mu murenge wa Mageragere, Nyiranshimimana Consolee, yatawe muri yombi na polisi ku isaa cyenda z’igitondo cyo ku wa gatandatu italiki 28 Ukwakira, ubwo yahengeraga nyina w’uwo mwana witwa Charlotte Mukarukundo asinziriye, maze ahita amwiba umwana.

Mukarukundo na Nyiranshimimana bari basanzwe babana mu nzu imwe, ngo baherukanaga  ku wa gatanu italiki ya 27 Ukwakira,  amuherekeje kuvuza umwana indwara y’ibyinyo ku muvuzi wa gihanga wo mu kagari ka Kagarama ho mu murenge wa Kicukiro.

Mukarukundo yabwiye polisi ko, nyuma yuko abuze ubushobozi bwo kwishyura uwo muvuzi wa gihanga, yahise afata umwana arataha, ariko mugenzi we ngo ntibatahanye ahubwo yongeye kumubona ubwo yari yafashwe na polisi kubwo kumwiba umwana.

Akomeza avuga ko nyuma yo gukanguka akabura umwana we yahise avuza induru, abaturage baratabara bahita bahamagara polisi bayimenyesha iby’ibura ry’uwo mwana.

Nyuma y’amasaha agera kuri atandatu polisi ifatanyije n’abaturage, baje gutahura Nyiranshimimana n’umwana, bakaba baramusanze yihishe mu nzu ishaje iri mu mudugudu wa Nyarurenzi nkuko byatangajwe n’ umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mugi wa Kigali Supt. Emmanuel Hitayezu.

Nyiranshimimana ubu ari mu maboko ya polisi mu murenge wa Mageragere, mbere yuko ashyikirizwa ubucamanza.

Icyaha cyo gufata bugwate cyangwa kwiba abana, gihanishwa ingingo ya 224 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ufata bugwate umwana cyangwa akamwiba ababyeyi be cyangwa abamurera, cyangwa se agakurwa aho yari asanzwe aba nta burenganzira abiherewe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’imihumbi 50 n’ibihumbi 500.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger