Amakuru

Nyanza: Inka yabyaye inyana 5 zirimo n’ifite isura y’ingurube

Ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2021 nibwo hamenyekanye iyi nkuru yo mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, ko inka yabyaye inyana eshanu zirimo n’ifite isura nk’iyi ngurube, ibintu byatangaje abatari bake.

Ibi byabereye mu murenge wa Busoro, akagari ka Munyina mu mudugudu wa Karambi. Inka ya Nibarore Veneranda yatangaje benshi ubwo yabyaraga inyana eshanu harimo inyana ifite imiterere idasanzwe aho imwe yari imeze nk’ingurube. Biravugwa ko iyo nka yabyaye izo nyana nyuma yo kumara igihe kinini itima, gusa bafashe umwanzuro wo kuyirindisha mu kwezi k’Ugushyingo muri 2020, bayitera intanga.

Inzobere mu by’ibinyabuzima ndetse n’imyororokere yabyo zavuze ko ikibazo nk’iki aho ikinyabuzima gishobora kuvuka gifite imiterere runaka idasanzwe, biterwa n’uko intanga ibanguriye ishobora kwangirika igihe iri kwigabanya.

Dr Ange Imanishimwe, ku gishobora kuba cyarateye kiriya kibazo yagize ati:’’Habayeho kwigabanya kw’intanga ibanguriye, aho ubwo yigabanyaga yangiritse bitewe no kurindishwa imburagihe, byanatumye, uturango (Genes) twayo twangirika.’’

Dr Ange yakomeje agira ati:’’Ibi bigira ingaruka ku matungo ariko no ku bantu bayariye yaratewe iyo misemburo (Enzymes) bishobora kubagiraho ingaruka zirimo Kanseri bitewe no guhindurwa k’uturango ‘GMOs’ (Genetically Modified Organisms).
Amakuru twamenye ni uko nyuma yo kubyara izo nyana eshanu zose uko zakabaye zahise zipfa.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger