UrukundoUtuntu Nutundi

Nyamirambo: Yasanze umugabo we asomana n’indaya barwana inkundura

Mu gicuku cyo ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare 2018, umugabo yarwanye n’umugore we kubera ikibazo cyo gucana inyuma nyuma y’uko umugore yasanze umugabo we ari gusomana n’indaya.

Mu gihe abandi bavaga mu gitaramo Davido yakoreye i Kigali , ubwo bageraga kuri Cosmos i Nyamirambi maze basanga umugabo ari kugundagurana n’umugore we nyuma yo gusanga ari kumuca inyuma.

Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa  wasanze intambara iri kurota hagati yaba bombi bashakanye yadutangarije ko  uyu mugabo yari yasohokanye n’umugore we bari gusangira, aza kumubwira ko agiye kwihagarika, abonye atinze ajya kumureba nyuma nibwo yasanze ari gusomana n’undi mukobwa bivugwaakora umwuga w’uburaya.

Nta kindi cyakurikiyeho rero uyu mukobwa wicuruza yahise yifatira icupa ryari ririmo inzoga maze ariruka hanyuma asiga aba bashakanye barwana ari nako abandi babaha urw’amenyo.

Icyakora burya ngo amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe, nyuma y’iminota igera kuri 5 barwana bakaza kubona n

‘imbaga y’abantu babashungereye, uyu mugab yahise yinginga umugore we maze amusaba kujya mu modoka bakajya gukemurira ibyo bibazo mu rugo , umugore nawe yamwumviye maze yinjira mu modoka umugabo ayiha umuriro baragenda.

Ni kenshi kuri Cosmos hajya havuka imirwano y’abagabo n’abagore babo baba bapfa indaya zaje kuhashakira amaronko.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda, Ingingo ya 212 y’icyo  ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ufasha, uhagarikira cyangwa urengera abizi uburaya bw’undi cyangwa ureshya abo ashaka gushyira mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500.000 Frw kugeza kuri 3 000 000 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 213 ho hateganwa ko Umuntu wese utanga abizi ahantu hose hakodeshwa hagakorerwa uburaya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu kuva kuri 1 000 000 Frw kugeza kuri 3 000 000 Frw.

I Nyamirambo kuri Cosmos ahabereye ibi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger