AmakuruAmakuru ashushye

Nyamagabe : ‘Animateur’ yafashwe yararanye umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 17

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire (Animateur) mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kaduha St Jean Bosco mu Karere ka Nyamagabe  akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umunyeshuri w’umwangavu w’imyaka 17.

Bivugwa ko aya makuru yatanzwe n’abaturage  babonye uwo mwana ajya kurara kwa Animateur. Polisi imaze kumenya amakuru yakoranye n’izindi nzego bajyayo basanga yamuraranye, bahita bamufata.

Inzego z’umutekano nyuma yo gusanga animateur n’uwo mwana w’umukobwa  baryamanye, uwo mukobwa yajyanywe ku Bitaro bya Kaduha kugira ngo akorerwe isuzuma n’ubutabazi bw’ibanze harebwe niba nta nda yatewe cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu mwarimu w’imyaka 31 y’amavuko wari unashinzwe Imyitwarire muri GS Kaduha St Jean Bosco iri mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Kaduha yafashwe ahagana saa saba z’ijoro ryakeye. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kaduha mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje.

Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kaduha St Jean Bosco bacumbikirwa n’ishuri ndetse uwo mwangavu yagiye kurarana na animateur asohotse mu kigo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger