AmakuruImyidagaduro

Nyakwigendera Mowzey Radio yahawe igihembo

Nyakwigendera Mowzey Radio umaze umwaka urenga yitabye Imana yegukanye igihembo cy’umuhanzi waririmbye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwiza ndetse n’itsinda yahozemo rya Good Lyfe ryegukana igihembo xy’ishimwe.

Itsinda rya Good Life ryo muri Uganda ryashimiwe mu bihembo bya Zzina Awards, Weasel yunamira mugenzi we Mowzey Radio bahoze bafatanyiriza hamwe guteza imbere ibikorwa byabo bya muzika bahuriye hamwe muri iri tsinda.

Ibi bihembo bya Zzina bitangwa na Radiyo yitwa Galaxy FM bigamije gushimira abahanzi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye. Ababitegura batanga igikombe kidahatanirwa mu rwego rwo gushimira umuhanzi umaze igihe mu muziki kandi ufite ibigwi.

Iki gihembo cy’umunyabigwi cyahawe itsinda rya Good Life ryari rigizwe na Radio witabye Imana mu mwaka ushize na Weasel usigaye.

Indirimbo yitwa Tambula Nange ya Radio nayo yahembwe nk’irimo ubutumwa bwiza.

Douglas Sseguya Mayanja [Weasel] wakiriye ibi bihembo, yagaragaje ko yishimye, ariko mu magambo ye yitsa kuri Mowzey Radio batangiranye urugendo rwa muzika, bakaba babonye iki gihembo atakiriho.

Yagize ati “Muvandimwe Radio turacyatsinda, turagukumbuye. Kugeza igihe tuzongera kubonanira umurage wawe wasize uzahoraho.”

Mu 2017 aba bagabo bari bizihije isabukuru y’imyaka 10 bamaze mu muziki kandi bari ku isonga. Muri iki gihe bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe banegukana ibihembo bitandukanye muri Uganda.

N’ubwo Radio atakiriho, Weasel yakomeje gukorera ku izina rya Good Life, ndetse ubu ategerejwe mu Rwanda tariki 30 Werurwe 2019 aho azaririmba mu iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Fest, aho azaba ari kumwe na Charly na Nina na Sintex.

Radio yahawe igihembo cy’umuhanzi waririmbye indiribo irimo ubutumwa
Good Lyfe yahawe igihembo nk’itsinda rifite ibigwi
Weasal na Raduio bahoze bagize itsinda rya Good Lyfe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger