AmakuruAmakuru ashushye

Nyagatare: Gitifu w’Umurenge wa Karama yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama ho mu karere ka Nyagatare, Habineza Longin, ukurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo imodoka ya koperative KOHIIKA irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.

RIB kuri Twitter yayo yavuze ko Gitifu wa Karama afunganwe na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama.

Iti: “RIB yafunze Habineza Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama, bakurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga kugira ngo imodoka ya koperative irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.”

Uru rwego rwavuze ko aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye, ibasaba gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo hakomeze kubaho ubufatanye mu kuyirwanya.

Ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko iyo uyikekwaho abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugera kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger