AmakuruIyobokamana

Nyabihu: Pasiteri Ntacyobazantwara yataye umugore we n’abana 4 ajya gusezerana n’umukiristo we

Umugore yivanze mu mihango yo gusezerana imbere y’amategeko y’uwari umugabo we pasiteri Ntacyobazantwara Jean Baptiste bivugwa kobyamutaye akaba yahisemo gusezerana n’umukirisitu we.

Uyu mupasiteri usanzwe akora umurimo w’Imana mu itorero rya Zion Temple, aravugwaho guta umugore bari barasezeranye imbere y’Imana banafitanye abana bane akajya gusezerana n’umukristukazi wo mu itorere rye.

Umugore wa mbere yabanje korogoya ibi birori byo gusezerana ubwo yabyitambitsemo asaba ko uriya mugabo abanza gukemura ibibazo bafitanye.

Ubwo bari bagiye gusezerana mu mategeko, uwari umugore w’uriya mugabo yabanje guhagarika kiriya gikorwa avuga ko umugabo babyaranye agomba kubanza gukemura ibibazo bafitanye.

Uyu mugore wa mbere Beatrice Mukamurego, avuga ko ubusanzwe yari yarasezeranye n’umugabo we imbere y’Imana mu itorero ryitwa Church of God in Christ mu mwaka wa 2008, ariko ko batari barasezeranye imbere y’amategeko, ikaba ari na yo mpamvu agiye gusezerana n’undi mugore mu mategeko.

Uyu mubyeyi avuga ko yabyaranye na Jean Baptiste abana bane, ndetse uwa mbere ko bamubyaye mu mwaka wa 2010, gusa nyuma aza kumenya ko agiye gushyingiranwa n’undi mugore baririmbana muri korali witwa Claudine, ahita atangira gukurikirana ayo makuru.

Beatrice ati “Namenye ko agiye gusezerana n’undi mugore, mbanza kugira ngo barambeshya gusa nza kubikurikirana ndetse mbaza ushinzwe irangamimerere ku Murenge ambwira ko abo bantu baranzwe mu bazasezerana imbere y’amategeko. Ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, ni bwo byabaye, gusa aza kugira Ibyo yemera bijyanye no kurera abana.”

Uyu mubyeyi avuga ko byatangiye amenya ko abana batanditswe mu irangamimerere kandi uko babyaraga, yarabonaga umugabo afata impapuro zo kwa muganga akamubwira ko agiye kwandikisha abana, ariko nyuma aza kubikurikirana asanga atarigeze abikora, bikaba no mumpamvu nyamukuru zatumye azana abana k’umurenge bari bagiye gusezeraniraho.

Beatrice akomeza avuga ko usibye kuba uyu mugabo amutanye abana bane, uwo asanze na we asanzwe ari umugore, akaba amaze gutandukana n’abagabo batatu, Pasiteri basezeranye akaba ari uwa kane bagiye kubana. Avuga ko na we atari abizi ko umugabo we yinjiye Claudine, ko yabimenye abibwiwe n’uwari umugabo we, amubwira ko iminsi yose yari yarabuze umugabo we, yabanaga na Claudine. Gusa uyu mugabo yabanje kubihakana avuga ko bamubeshyera, ariko hadaciye icyumweru bahita barangwa mu bazasezerana mu murenge.

Yavuze ko bigoranye, uyu mugabo we yemeye imbere y’amategeko ko abo bana ari abe nubwo yari yabanje kubihakana ariko bagakizwa n’uko uwo mubyeyi yari yitwaje amafishi yakingirijeho abana, ndetse handitseho amazina y’ababyeyi bombi ahita abyemera, ndetse yemera kuzajya atanga ibihumbi 20 bya buri kwezi byo gutunga abo bana, kandi ko azajya abishyurira ishuri, akabambika, ndetse akishyura n’ubwishingizi mu kwivuza.

Gusa nubwo Pasiteri yemeye ibyo byose, umugore we avuga ko abona ko yabikoze agira ngo yikize ubuyobozi abone uko asezerana n’uwo yakunze. Ibi avuga ko abishingira ku kuba mu myaka itatu ishize, ntacyo yamariye umuryango we, ko abana batungwaga na we, cyane ko umugabo yabaga yaragiye kuko mu kwezi yahabaga inshuro zitarenze eshatu.

Ati “Mu gihe cya guma mu rugo tariki ya 16 Mata 2020 yafashe urugendo aragenda, atubwira ko agiye gupagasa, ariko biza kugaragara ko yabanaga n’undi mugore utari Claudine basezeranye mu Murenge, ndetse aza kunyemerera ko babana ndetse akaba na we yari umukirisitu muri Zion Temple. Ni yo mpamvu rero mvuga ko nta cyizere mfite ko ibyo yemeye azabikora.”

Akomeza agira ati “Nubwo yajyaga muri abo bagore bwose, sinigeze mbona aho ahagarikwa cyangwa ngo asezere ku nshingano yari afite mu itorero. Kugeza magingo aya yari akijya mu rusengero agatanga amabwiriza abakirisitu bakayakurikiza, gusa njye nkababazwa no kuba asebya izina ry’Imana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura, Kampire Georgethe, yavuze byabaye ikibazo ubwo bari bagiye gusezeranya Ntacyobazantwara Jean Baptiste na Musabyemariya Marie Claudine, kuko hari umugore wahise azana abana avuga ko ari abo yabyaranye n’uyu mugabo, bituma baba baretse kubasezeranya, barabanza babashyira mu muhezo kugira ngo ikibazo cyabo gikemurwe.

Ati “Tumaze kumenya iki kibazo twabashyize ku ruhande kugira ngo twumve impande zombi, maze uyu mudamu asaba ko icya mbere ashaka ari uburenganzira bw’abana be cyane ko natwe ari cyo cy’ibanze twabonaga gikenewe. Yongera asaba ko atasezerana ivangamutungo rusange kuko hari imitungo babonye bari kumwe, ko yasezerana ivangamutungo muhahano, ndetse impande zombi zirabyemera.”

Akomeza ati “Umugabo yemeye abana, ndetse twabasezeranyije tumaze kwandika Abana mu irangamimerere, ndetse yemera inshingano zose yasabwe ku bana be, yemera ko azajya atanga ibihumbi 20 bya buri kwezi, ndetse akishyura amashuri yabo, akabatangira mituel, akanabambika.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger