Amakuru ashushyePolitiki

Ntungamo: Abanyarwanda bageretsweho ubujura n’ubwicanyi barahigishwa uruhindu

Ubuyobozi bwo mu karere ka Ntungamo ho muri Uganda, butangaza ko abanyarwanda bahakora nka banyakabyizi badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko bibemerera kuhatura no kuhakorera aribo ntandaro y’ibyaha bikomeje kuhakorerwa, bityo ko bagiye gushakishwa bagasubizwe mu Rwanda.

Chimpreports yo muri Uganda yanditse ko komiseri wo mu karere ka Ntungamo , Mr George Bakunda, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kuhirukana Abanyarwanda kuko bakoze igenzura bagasanga ari bo ntandaro y’ibyaha bihakorerwa.

“Twarangije kwandika abaturage bose muri aka karere, twasanze abantu bateza umutekano muke ari abinjira bavuye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, bakaza bakora imirimo yo mu ngo nka ba nyakabyizi”. Niko yavuze ubwo bari mu nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2017.

Yanavuze ko bagiye kugenzura urugo ku rundi basaba ababakoresha impapuro zibemerera kuba muri Uganda, abo bazasanga ntazo bafite bazafatwa basubizwe mu Rwanda.

Ngo abanyarwandakazi benshi bakunze kugaragara mu dusanteri tw’ubucuruzi muri Ntungamo bakora akazi k’ubuseriveri mu tubari n’amahoteli.

Abantu 15 ni bo bamaze kwicwa kuva mu mwaka wa 2015 n’abakozi b’abanyabiraka, mu duce twa Ngoma, Rubaare, Kayonza, Rweikiniro na Ruhama.

Yanavuze ko abakora ubu bwicanyi bahindukira bagasubira mu Rwanda.

Mr George Bakunda yakomeje avuga ko ubujura ndetse n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera muri aka karere, ahanini ngo bikururwa n’abantu b’abakozi baturuka mu Rwanda bakinjira ku butaka bwa Uganda nta byangombwa bafite.

Yasabye inzego z’ubuyobozi kuba maso, babona umuntu batazi mu mudugudu bakihutira kubimenyesha inzego zo hejuru kugira ngo akorweho iperereza niba yarinjiye mu gihugu byemewe n’amategeko.

Ibi bije gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, aho u Rwanda rushinja iki gihugu guhohotera abanyarwanda bakibamo, rimwe na rimwe bamwe bagafatwa, bagafungwa mu buryo butazwi bashinjwa kuba intasi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger