ImyidagaduroUtuntu Nutundi

Ntibisanzwe, yerekana imideli kandi afite ubumuga bw’ubugufi

Akamenyero k’imedeli ni uburyo bwiza bwa buri munsi bw’uko umuntu yaba agaragara neza,Dru Presta yagaragaje ko ushobora kugaragara neza uko waba umeze kose ntibigire icyo bigutwara.

Mu gihe benshi bumvako kwerekana imideli bisaba kuba ufite ubwiza, igihagararo cyiza, imisatsi myiza ndetse n’ibindi bishobora gutuma wambara ukaberwa ,Dru Presta w’imyaka 21 afite umugambi wo guhindura umwuga w’imideli abantu bakareka kugerandera kuri iyo myumvire. Dru yavutse ari igikuri,afite uburebure bwa metero imwe, ariko ibyo ntibishobora kumubuza gukomeza ngo agere ku nzozi ze zo kwerekana imideli  no kunezeza abo ahura nabo mu nzira.

Nkuko boredpanda.com dukesha iyi nkuru ibitangaza, Dru ahangana n’ubuzima abayemo. Niwe muntu wenyine mu muryango w’iwabo wabaye igikuri nta wundi muri uyu muryango ufite icyo kibazo, ntibyari byoroshye kuri we gukura mu gihe yari akiri muto kubera ko abantu bamusekaga bitewe n’inzozi zo kwerekana imideli  yari afite.

Nubwo ntakintu gishobora guhagarika Dru kubijyanye n’inzozi ze,vuba aha yerekeje I  Los Angeles gutangira amasomo y’imideli. Dru yatangiye kurenga imipaka ubu ageze ku rwego rushimishije mu mwuga wo kwerekana imideli.Ndetse akaba atangazako uyu mwuga bidasabako waba uri muremure cyangwa se waba uri mwiza ahubwo ko uko waba umeze kose wawukora kandi abantu bakagukunda

Dru ati:“Nkeneye buri wese muri uyu mwuga w’imideli kugira ngo yemerwe, nshaka ko buri wese agira ubushobozi bwo kugenda mu muhanda nk’undi atari ukubona bagendera hasi mu tugare tubafasha kugenda cyangwa bagendera ku mbago”.

Ni mugufi kuburyo bugaragarira buri wese
Dru ahamyako buri wese yagira igikundiro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger