AmakuruUtuntu Nutundi

NTIBISANZWE: Umusaza w’imyaka 70 akoresha telefone 11 icyarimwe ku igare rye. (+AMAFOTO)

Chen San-yuan umusaza w’imyaka 70 ukomoka mu gihugu cya Taiwan afungura Telefone 11 icyarimwe agamije gukina imikino(Games),ku igare rye kugirango ahantu hose ageze ahite akomeza gukina.

San-yuan ugeze mu zabukuru , asanzwe atuye New Taipei, amara amasa 20 akina umukino wa Pokemon , iyo agiye kugenda afata telefone ze 11 na bateri 9 akazitwara ku rugendo cyane atajya azisiga iyo afite urugendo rurerure.

Uyu musaza bivugwa ko atakaza amapawundi 1.165 mu kwishyura iyi mikino ya Pokemon byatumye ahabwa akazina ka “Uncle Pokemon”.

Ku ruhande rwe avuga ko gukina iyi mikino bimufasha kwibagirwa indwara ya Alzheimer yigeze kumuzahaza cyane , ikindi bimufasha guhura n’abandi basaza bari mu kigero cye .

Chen San-yuan avuga ko gukina iyi mikino ”  Pokemon” yabyigishijwe n’umwuzukuru we mu 2016

Mu nzira iyo arushye kunyoga igare afata akanya agakina yiyibagiza ibibazo
Iyo Telefone ishizemo umuriro ahindura bateri agashyiramo indi mu 9 aba yitwaje
Gukina iyi mikino ngo bimufasha kwirinda kwibuka ikibazo cy’uburwayi yigeze guhura nabwo bukamuzahaza cyane
Iyo avuye ku igare telefone nazo arazitwara ku mahembe y’igare

Twitter
WhatsApp
FbMessenger