Ntibisanzwe: Umukecuru w’imyaka 74 yibarutse impanga(Amafoto)

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 74 y’amavuko witwa Erramatti Mangayamma utuye mu gace ka Guntur mu majyepfo y’Ubuhinde, yibarutse abana b’impanga babakobwa bitangaza benshi ku Isi.

Abaganga batangaje ko uyu mukecuru abaye uwabere ku babyeyi b’igitsina gore babashije kuba bakwibaruka bageze muri iyo myaka kuko abenshi bakigeramo bararangije gucura. Bavuze ko kubyara ugeze muri iyo myaka bishoboka kubagabo gusa.

Mangayamma yibarutse aba bana taliki ya 6 Nzeri 2019.

Uyu mukecuru ngo yari amaranye imyaka 57 n’umugabo we batabyara, amakuru yemeza ko we n’umugabo we bakomeje gukundana no kubana ntihagira utererana undi mu bihe bibi bahuye nabyo byo kutabona urubyaro.

Mu buryo benshi bafashe nk’ibitangaza bidasanzwe mu gihe uyu muryango ubonye abana b’impanga mu gihe kitateganwaga na buri wese,ku myaka 74 Erramatti yabashije kwibaruka.

Abanganga bamufashije kubyara abo bana, batangaje ko ameze neza ndetse ko bagikomeje kumwitaho kugira ngo abo bana babashe kwitabwaho neza dore ko babyawe n’umubyeyi wari umaze kugira intege nke.

Ku myaka 74 Erramatti yibarutse abana b’impanga
Abaganga batangaje ko amerewe neza
Erramatti n’umugabo we bari bamaranye imyaka 57 batabyara

Comments

comments