NTIBISANZWE I WACU; Umuturage amaze amezi abiri yosé yibera mu giti nk’Inyoni_Manya icyabimuteye
Umuturage witwa Kagarura Jean Damascene w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Kagari ka Nyabugogo ,Umurenge wa Kigali , Akarere ka Nyarugenge, avuga ko yahisemo kujya kwibera mu giti nyuma yo gusharirirwa n’ubuzima akirukanwa n’umuvandimwe we mu nzu kuko badahuje ababyeyi bombi.
Avuga ko yagiye kwibera mu Shyamba riri mu Mudugugudu wa Kiruhura muri uyu Murenge aho yabanje gushingamo akazu ka burende ubuyobozi bukaza bukagasenya nyuma afata umwanzuro wo kwiyubakira inzu mu migano mu bushorishori bw’igiti. Aho kwinjira muri iyi nzu no kuyivamo yifashisha ikamba akagera mu buryamo bwe avuga ko amazemo igihe cy’amezi abiri.
Kagarura avuga ko yabanje kugerageza gukodesha ariko ubushobozi burabura ahitamo kutabera umutwaro abaturage dore ko ngo naho yakodeshaga yabagiyemo ubukode bw’amezi abiri atishyuye.Yifuza ko ubuyobozi bwamushakira akazu ko kubamo.
Kagarura avuga ko abakeka ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe baba bibeshya kuko we azi ibyo akora cyane ko yanze kugira uwo abangamira agahitamo kwibera mu ishyamba rya Leta.
Abaturage baheraho bavuga ko Leta yagira icyo ikora kuko aha hantu haba hashobora gushyira ubuzima bwe mu byago nko gukubitwa n’inkuba. Bavuga ko biteye isoni kuba umunyarwanda byiyongereyeho mu Mujyi wa Kigali aba mu giti nk’inyoni bakibaza n’uburyo ibintu nk’ibi bibaho kandi iri shyamba riri mu mudugudu ufite ubuyobozi.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kigali ushinzwe kwakira ibibazo by’Abaturage, Ndekezi Francois Xavier, ahakana ko uyu muturage ataba muri iki giti nk’inyoni ahubwo ko ariho akorera ubworozi bwe bw’inzuki kandi ko atigeze a yegeza ubuyobozi ngo abugezeho ikibazo afite nk’uko bitangazwa na BTN TV dukesha iyi nkuru.
Uyu muyobozi avuga ko abarimo SEDO ariko bamubwiye kandi ko agiye kujyayo kureba, hakaba hibazwa ubeshya hagati y’impande zombi.