AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Ntibikwiye gusengera ahantu hashyira ubuzima bwawe mu kaga.

Nyuma yuko hari abantu batari bake bamaze kuburira ubuzima bwabo ahantu hatandukanye bagiye kuhasengera, polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi b’amadini n’amatorero, barakangurira abantu bose bajya gusengera ahantu hashobora kubakururira ingorane zirimo n’urupfu ko babireka, bakajya basengera ahabugenewe.

Itegeko N°06/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini mu ngingo yaryo ya 3 ivuga ko umuntu wese afite ubwisanzure bwo gusenga kandi ko butabanza gusabirwa uruhushya; ariko na none ko ubwo bwisanzure bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

 Iyi ngingo ikomeza ivuga ko uburenganzira bwo kugaragaza ibyo umuntu yemera mu muryango ushingiye ku idini yihitiyemo bukurikiza amategeko; kandi ko butagomba kubangamira umutekano, ituze n’ubuzima bya rubanda, umuco mbonezabupfura cyangwa se ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger