AmakuruUbuzima

Ntakirahinduka Covid-19 iracyatwara ubuzima bw’abantu

Icyorezo cya Coronavirus ntabwo gihagarara ahubwo kirakomeza gukaza umurego umubare w’abandura urakomeza kuzamuka cyane ndetse n’abahitanwa nacyo barakomeza kwitaba Imana.

Buri munsi Minisiteri y’Ubuzima isanzwe itangaza uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze, ni muri urwo rwego ku munsi wejo tariki ya 28 Nyakanga 2021, iyi Minisiteri yatangaje ko abantu bagera kuri 915 aribo bashya banduye iki cyorezo mu bipimo ibihumbi 9,628 byafashwe.

Nkuko byagaragajwe na Minisiteri y’ubuzima, abarwayi bashya babonetse biganje cyane mu Mujyi wa Kigali aho habonetse abarwayi139, Gicumbi habonetse abantu 66, Gakenke haboneka abarwayi 64, Ruhango habonetse abantu 61, Kamonyi haboneka abantu 53 mu gihe mu Turere twa Burera, Gatsibo, Kirehe na Rutsiro nta bwandu bushya bwahabonetse.

Ntabwo aribyo byonyine kuko icyorezo cya Coronavirus cyahitanye ubuzima bw’abantu batanu ku munsi wejo byahise bituma umubare w’abamaze kwica niki cyorezo ugera kuri 776 kuva iki cyagera mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2020.

Abishwe na COVID-19 kuri uyu munsi ni abagore babiri n’abagabo batatu barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Muhanga na Rusizi.

Mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 915 mu bipimo 9.628 byafashwe mu gihe mu gihugu hose kuva iki cyorezo cyahagera hamaze gufatwa ibipimo 2.046.754.

Mu itangazo ryayo yagize iti “Bisobanuye ko mu bipimo byahafatiwe uyu munsi nta cyagaragayemo ubwandu.’’

Magingo aya abarwayi 22 ni bo basezerewe mu bitaro, ababyinjiyemo bashya ni 37 mu gihe muri rusange abagera kuri 61 ari bo barembye.

Kuva ku wa 5 Werurwe 2021, u Rwanda rumaze gukingira mu buryo bwuzuye abaturage 439.568 mu gihe abahawe dose ya mbere y’urukingo uyu munsi ari 7.565.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera,gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze. Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger