AmakuruImikino

‘Ntabwo wangereranya na Messi kuko turatandukanye cyane’_ Virgil van Dijk

Umuholandi Virgil van Dijk usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza, yavuze ko atababajwe no kuba yatwawe na Lionel Messi igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi mu mupira w’amaguru ngo kuko atakwigereranya n’uyu Kapiteni wa FC Barcelona.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Lionel Messi yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi, ahigitse Virgil na Cristiano Ronaldo. Hari mu birori byabereye i Milan mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Kuba Messi yegukanye iki gihembo hari abo bitashimishije, bagaragaza ko kuba Virgil Van Dijk yari aherutse gutwara uyu musore igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku mugabane w’Uburayi byari binakwiye ko anegukana icy’umukinnyi mwiza wa FIFA.

Ku bwa Virgil van Dijk we si ko abibona, ngo kuko habayeho amatora kandi bikaba ari ngombwa kwemera ibyayavuyemo. Asanga kandi hari itandukaniro rinini hagati ye na Lionel Messi.

Ati” Abantu batoye ni bo bafashe icyemezo, kandi ni ngombwa kubyemera. Uko ni ko ibintu bimeze, kandi nk’umukinnyi ntabwo wangereranya na Messi kuko turatandukanye cyane. Ntewe ishema ryo kuba nabashije kugera hano.”

Abajijwe no kuba yababajwe no gutwarwa igihembo na Messi, Virgil yavuze ko nta cyamubabaje.

Ati” Mbabara? Nta mpamvu yo kubabara. Nejejwe cyane no kuba ndi aha, ndi mu kipe y’umwaka nyuma y’imbaraga nakoresheje. Uyu munsi nagize amahirwe make yo kudatsinda, gusa ntabwo byambabaje.”

Lionel Messi yegukanye iki gihembo nyuma yo gutsinda ibitego 54 mu mikino 58 yakinnye mu mwaka w’imikino ushize. Messi kandi yanatanze imipira 20 yavuyemo ibitego akinira FC Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine.

Virgil na Messi baracyafite ibihembo bagomba guhatanira, kuko nta gihindutse umwe muri bo ashobora kuzegukana Ballon d’Or igomba gutangwa mu Ukuboza uyu mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger