Amakuru ashushye

Ntabwo byoroshye: Inzira y’inzitane Miss Igisabo yanyuzemo kugirango agere mu irushanwa rya Miss Rwanda

Uwase Hirwa Honoline Wabaye Nyampinga wakunzwe cyane [Miss Populality] akaza no kwamamara ku izina rya Gisabo yatangaje inzira y’inzitane yanyuzemo kugira ngo abone ibisabwa byose mu kwemererwa kwiyamamaza mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Mu mwaka wa 2017, ubwo hakorwaga ijonjora ry’ibanze ry’abakobwa biyamamarizaga guhagararira intara y’Uburengerazuba,Ubwo Miss Igisabo yageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka maze Mike Karangwa wari mu bari bagize akanama nkemurampaka amubaza uwamuhitiyemo kwambara uko uyu mukobwa yari yambaye, mu gusubiza yarateruye ati ninjye, yarongeye aramubaza ati kubera iki? arasubiza ati nuko nambaye nk’umunyarwandakazi kandi ufite indangagaciro za Kinyarwanda, aramubaza ati ngaho garagaza izo ndangagaciro, mu gusubiza uyu mukobwa yakoze agashya avuga ko ngo umunyarwandakazi agomba kuba ateye nk’Igisabo, ibi byamuhinduye icyamamare gusa abakobwa benshi baramunenze bikomeye.

Miss Igisabo rero we yavuze ko biba bitoroshye kugira ngo ubone ibisabwa n’abategura iri rushanwa rya Miss Rwanda , avuga ko we ubwo irushanwa ryari rigiye gutangira yavuye ku biro 84 agera kuri 65 mu gihe kitageze no ku mezi abiri kugira ngo abashe kwinjira mu irushanwa rya MissRwanda 2017 ryasabaga ko urijyamo agomba kuba afite nibura ibiro 70. Nkuko bigaragara mu mafoto yifotozaga Atari yitabira irushanwa yari abyibushye.

Aganira n’Umuseke, avuga ko ubwo yigaga mu mashuri y’isumbuye yari abyibushye cyane ku buryo n’abo biganaga yabarutaga.

Yagize ati “Icyakubwira niga mu mashuri yisumbuye nibwo nari mbyibushye cyane abantu banzi kera iyo duhuye bibaza niba narahuye n’uburwayi cyangwa naragize ikindi kibazo kuko ntibiyumvisha uko naba narananutse”.

Miss Igisabo buri munsi ngo yakoraga urugendo n’amaguru rwo kuva Sonatubes, agaca Convention Centre, akazamuka Gisimenti akamanuka mu Giporoso akerekeza Kabeza agasoreza Samuduha hose agenda n’amaguru.[Utu duce turi mu mujyi wa Kigali]

Akomeza agira ati “Byari akazi katoroshye, n’ubu hari abo mbibwira ntibabyemere ariko byari ngombwa ko ntakaza ibiro byinshi muri iyo minsi mike nari nsigaranye, ariko narabikoze mbigeraho rwose.” We icyo yakoze cyane ni siporo yo kwiruka buri munsi, akanarenzaho urugendo nibura rw’isaha imwe n’amaguru buri munsi akanafata amafunguro amufasha kwirinda ibinure.

Mu minsi ishize abadepite bavuze ko batumva uburyo abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda biyicisha inzara kugirango babone ibisabwa n’abaritegura.

Miss Igisabo yari abyibushye cyane

Aha yari yarabaye Miss
Akiri muto

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger