Amakuru ashushyeUmuco

Nta tegeko rihana abambaye impenure ariko hari ibyo ubona bigayitse: Minisitiri w’umuco na siporo Julienne

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru yavuze ko nubwo nta tegeko rigena uko abantu bakwiye kwambara mu Rwanda ariko ko hari ibyo ubona ukabona biragayitse bityo ko inzego zibishinzwe zikwiye gukora ubukangurambaga.

Ibi abivuze nyuma yuko mu Rwanda hose hamaze iminsi hari impaka ku bijyanye n’uko abanyeshuri biga mu mashuri y’isumbuye bamwe na bamwe bakataje mu kwamabara impenure bityo bamwe bakagira impungenge ko binagira ingaruka mu myigire yabo dore ko hari na bamwe mu barezi bavuga ko babangamirwa n’iyo myambarire iranga abana babakobwa.

Mu nkuru iherutswe gukorwa na Igihe, hari abarezi batangarije iki kinyamakuru ko bagorwa bikomeye no kwigisha abakobwa bambaye impenure, uretse abarezi kandi hari n’abanyeshuri bahungu bavuga ko kwigana n’abakobwa bambaye impenure bibagora yewe bikanabatera kurangara kwa hato na hato.

Uretse abarezi kandi, bamwe mu babyeyi bavuga ko batewe inkeke no kubona uburyo bamwe mu bakobwa biga mu mashuri yisumbuye basigaye bajya kwiga bambaye impenure amatako yose ari hanze, iminwa bayisize ibintu bitukura, imisatsi idefirije cyangwa isutse ku buryo utamenya niba ari umunyeshuri wo muri icyo cyiciro.

Ubwo yari abajijwe kuri iyi myambarire, Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko igisubizo cyashakirwa mu bigo by’amashuri ariko ntihibagirane n’uruhare rw’ababyeyi mu burere bw’abana babo.

Yatanze urugero ko uko mu nzego zindi zitandukanye zikorwamo n’abakozi bambara impuzankano ihuriweho ari na ko byagakwiye kubahirizwa n’abanyeshuri ariko uko byubahirizwa n’uko bigenzurwa biri mu maboko y’ibigo by’amashuri cyane ko hari n’ibigo bitanga imyenda miremire ariko abanyeshuri bakayigira migufi.

Yagize ati “Iyo bavuze ngo abantu bakora aha ngaha bambara iyi myenda, ni iyo bambara nyine. Wowe ubakoresha cyangwa ubakuriye ukwiye kubireba koko niba bayambaye, ubwo rero harimo uruhare rukomeye rw’amashuri kugira ngo abana bige koko bambaye impuzankano icyo kigo cyagennye.”

Aha niho yahereye avuga ko nubwo nta tegeko ririho mu gihugu ritegeka abantu uko bakwiye kwambara, ariko mu muco uhuriweho n’Abanyarwanda hari ibyo umuntu abona akabona biragayitse.

Ati “Abo bana bafite imiryango bakomokamo, bafite ababyeyi bakwiye kureba niba koko abana bubahiriza ibyo ishuri ryasabye. Muri rusange ikintu navuga ni uguhugurana twese abantu bakamenya umwambaro umuntu yambara n’aho awambarira kuko hari umwambaro ushobora kwambara aho utagenewe ukaba mubi ariko uwambaye aho wari ugenewe utakabaye uba mubi.”

Minisitiri Julienne kandi yavuze ko buri wese akwiye gukebura undi aho guharira amakosa abanyeshuri n’abakiri bato,  kuko hari aho bivugwa ko uhamagara umwana yazana n’umuntu mukuru ugasanga ukwiye kubanza kubaza ibya wa muntu mukuru ari kumwe na we.

Uretse kuba hari abona ko kwambara impenure ari ikibazo, hari n’abavuga ko bidakwiye ko abana bahozwa ku nkeke babuzwa kwambara gutyo kandi aricyo gihe isi igezemo, izi mpaka zimaze iminsi ziri no kumbuga nkoranyambaga nka Twitter.

Imyambarire nk’iyi iteje ikibazo ababyeyi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger