Amakuru ashushyeUmuco

Nta mutahira w’abantu ubaho, habaho umutahira w’inka, ntimuzongere kubinyita: Bamporiki Edouard

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard avuga ko nta mutahira w’abantu ubaho ahubwo ko habaho umutahira w’inka bityo ko abamwitaga umutahira w’intore bagomba kubihagarika bakajya bamwita umukuru w’itorero.

Ibi yabikomojeho mu rwego rwo guhugurana ndetse no gutoza Intore gukoresha Ikinyarwanda mu mwimerere wacyo, nk’uko biri mu nshingano z’Itorero ry’igihugu ayobora.

Nkuko Kigali today yabyanditse, Bamporiki yagize ati”: Ubusanzwe Abanyarwanda bagiraga umutwe w’inka, bakanagira umutwe w’ingabo.Ushinzwe umutwe w’ingabo akitwa Umutware w’ingabo, naho ushinzwe umutwe w’inka akaba ari we witwa Umutahira wazo.
Unyita Umutahira w’intore rero biba bivuze ko intore zose ari inka. Ni yo mpamvu rero nsaba abanyita umutahira w’intore kubireka.”

Mu nshingano Itorero ry’igihugu rifite,harimo gutoza Abanyarwanga gutsimbarara ku isano bafitanye ry’Ubunyarwanda, kuko ari yo nkingi izahindura amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu akomeza avuga ko Iterambere ridashingiye ku muco ntacyo ryamarira igihugu agasaba, Abanyarwanda gucukumbura mu muco wabo kuko ari ho bazasanga ibisubizo byose igihugu gifite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger