AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Nta musirikare wa UPDF udafata Museveni nka se : Umuhungu we Gen Muhoozi

Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’Umujyanama we wihariye mu by’umutekano, yavuze ko abasirikare ba Uganda bose bafata Museveni nka se cyangwa sekuru, akurira inzira ku murima abibwira ko igisirikare gishobora kumutera umugongo.

Yabitangaje mu gihe muri Uganda imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu irimbanyije, aho amashyaka akomeje kwemeza abakandida bazayahagararira.

Mu mazina azwi aziyamamariza kuyobora Uganda arimo abahoze ari abasirikare nka Rtd Gen. Henry Tumukunde, Rtd Gen Mugisha Muntu cyo kimwe na Perezida Yoweri Kaguta uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya Gatandatu yikurikiranya.

Depite Robert Ssentamu Kyagulangi uzwi nka Bobi Wine na we yamaze kwemezwa nk’umukandida ugomba guhagararira ishyaka NUP mu matora, ndetse anaza ku mwanya wa mbere mu bahabwa amahirwe yo kuba batsinda Museveni.

Perezida Museveni ushaka kuyobora Uganda ku ncuro ya Gatandatu, ni Perezida w’iki gihugu kuva mu 1986; bigasobanura ko amaze imyaka 34 akiyobora.

Ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze imyaka myinshi ku butegetsi, ku buryo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe batekereza ko igihe gishobora kuzagera agahirikwa ku butegetsi n’abasirikare be, nk’uko byagendekeye abarimo Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe, Omar Al-Bashir wahoze ayobora Sudani, Ibrahim Boubakar Keita wahoze ayobora Mali, n’abandi.

Ku bwa Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, abibwira ko igisirikare gishobora kumuhemukira ngo bararota ku manywa. Ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Ati: “Nta musirikare muri UPDF udafata Muzehe Museveni nka se, abenshi bamufata nka sogokuru. Abibwira ko bakoresha igisirikare mu kurwanya igihugu bararota ku manywa.”

Amagambo ya Gen. Muhoozi asa n’ashimangira ibyavuzwe by’uko igisirikare cya Uganda kidashobora kwemera undi muperezida utari Museveni.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter biganjemo abafana ba Bobi Wine, bahaye urw’amenyo Gen Muhoozi, bamwibutsa ko n’abahungu ba Col Muammar Gaddafi batekerezaga nka we.

Hari abandi banya-Uganda basanga Museveni yarateje igihugu imbere mu nzego zose z’ubuzima bwacyo, bagashimangira ko nta wundi babona wamusimbura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger