ImikinoImyidagaduro

Nta muntu wageregeje kuzana ibyo kwanga Rayon ngo bimugwe neza: Indirimbo ya Queen Cha

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeli 2018, ni bwo umuhanzikazi Queen Cha yashyize hanze indirimbo yakoze ahanini ivuga ibigwi Rayon Sports ndetse akanavugamo ko nta muntu wageregeje kuzana ibyo kuyanga ngo bimugwe amahoro.

Iyi ndirimbo ayikoreye Rayon Sports mu gihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru ndetse ikaba izwiho kugira umubare munini w’abafana hano mu Rwanda, yakoze amateka igakatisha itike ya 1/4 mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Ibi yabikoze asubiyemo indirimbo ye yitwa ‘Winner’ maze agakuramo amwe mu magambo ayigize agashyiramo avuga ibigwi Rayon Sports. Queen Cha ari mu bahanzi bafana Rayon Sports ku buryo bukomeye ndetse akaba ari umukobwa wa Mugemana Charles usanzwe ari umuganga wa Rayon Sports.

Impamvu Queen Cha yasubiyemo iyi ndirimbo ngo ni uko abafana bari bamaze iminsi babimusaba ndetse iyi ndirimbo bakaba bari barayihinduye bagashyiramo amagambo yo kuvuga ibigwi iyi kipe.

Muri iyi ndirimbo Queen Cha anavugamo ko atari we uyifana wenyine bityo ko ari ngombwa kuyishimira. Akomeza avuga ko kuva yabaho atari rimwe Rayon itsinda iyo bihanganye, ati Al-Ahli irabihamya , Yanga yageze i kigali na yo ihabonera isomo, ati Gor Hahia iri mu marira n’ibindi.

Umva hano indirimbo Queen Cha yakoreye Rayon Sports

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger