AmakuruImikino

Nta kipe itahanye amanota 3 hagati ya Rayon Sports na AS Kigali

Rayon Sports inganyije na AS Kigali 0-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Wari umukino w’umunsi wa 17, AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze AS Kigali ibitego 2-0.

Umutoza Eric Nshimiyimana yari yakoze impinduka 2 ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino wa APR FC, hari havuyemo Tity na Nova hajyamo Kalisa Rachid na Martel.

Umutoza Alain Kirasa wa Rayon Sports nta mpinduka yari yakoze muri 11 babanjemo ku mukino wa Gasogi United.

Amakipe yombi yatangiye umukino agerageza guhererekanya neza ari nako arema uburyo bw’ibitego.

Ku munota wa 9 w’umukino AS Kigali yabonye amahirwe akomeye ubwo Bosco yinjiraga mu rubuga rw’amahina agaha umupira Martel ariko asanga atakurikiye.

Ku munota wa 33 Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye kuri kufura yari itewe na Rutanga umupira widunda mu rubuga rw’amahina ariko Yannick ashose ugarurwa n’ubwugarizi bwa AS Kigali.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Rayon Sports yihariye umukino ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Maxime aha umwanya Sugira Ernest.

Ku munota wa 54 Martel yahushije igitego asigaye arebana n’umunyezamu ku mupira yari ahawe na Bosco maze awuteye arawamurura.

Kuri uyu munota na none, Benedata Janvier yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko Kimenyi Yves awukuramo.

Ku munota wa 66, AS Kigali yakoze impinduka havamo Benedata Janvier wari wavunitse hinjiramo Nova Bayama ni nako Rayon Sports yakuyemo Iranzi Jean Claude hinjiramo Ciza Hussein Mugabo. Ku munota wa 74 Tity yahawe umwanya na Martel.

11 babanjemo ku mpande zombi

AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rusheshangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rachid, Ndekwe Felix, Luc Martel, Benedata Janvier na Kayitaba Jean Bosco

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Runanira Amzah, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Kakule Mugheni Fabrice, Omar Sidibe, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick na Iranzi Jean Claude

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko umukino urangira ari 0-0. Rayon Sports ikaba yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 35, APR FC ya mbere ifite 38 mu gihe Police FC ifite 34.

Uko indi mikino yagenze

Ku wa Gatantu tariki ya 10 Mutarama 2020

Police FC 1-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2020

AS Kigali 0-0 Rayon sports (Stade de Kigali,15H00’)
Marines FC 2-0 Gasogi Utd (Umuganda Stadium, 15H00’)
AS Muhanga 0-1 Gicumbi FC (Muhanga Stadium,15H00’)

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger