AmakuruImikino

Nshuti Innocent wahoze muri APR FC yayisuye ababwira ibyo kwitondera imbere ya Club Africain

Nshuti Innocent wahoze muri APR FC akayivamo yerekeza muri Tunisia aho APR FC iri kubarizwa, yasuye bagenzi be yasize muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu anabibira ibanga ku byo kwitondera imbere ya Club Africain nk’umuntu uyibona kenshi.

APR FC yahagurutse mu Rwanda ku wa Gatandatu yerekeza i Tunis muri Tunisia aho igomba gutana mu mitwe na Club Africain mu mukino wo kwishyura  w’ijonjora ry’ibanze mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Shampions League.

Umukino ubanza wabereye i Kigali kuri Stade Regional, amakipe yombi yanganyije 0-0.

Nshuti Innocent unakinira ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba akinira  Club Stade Tunisien yo muri Tunisa ari naho APR FC iri , yabasabye kujya mu kibuga bifitiye icyizere n’ubwo gutsindira Abarabu iwabo ari urugamba rutoroshye na gato.

Agaruka ku byo yabaganirije, Nshuti Innocent yagize ati ” Naganiriye na bagenzi banjye mbibutsa ko gutinya cyangwa kubaha cyane Club Africain bizatuma ikipe yacu (Yavugaga APR FC) isezererwa kuko Abarabu bakora buri kimwe ngo babone intsinzi harimo no gutera ubwoba uwo bahanganye. Hano haba abafana bagira amahane kandi bahora inyuma y’amakipe yabo mu bihe bibi n’ibyiza. Ntekereza ko abazakina uyu mukino basabwa kubima amatwi kandi mbafitiye icyizere kuko APR FC ifite abakinnyi benshi bafite inararibonye”

Nshuti Innocent aracyita APR FC ikipe ye.  APR FC y’umutoza Jimmy Mulisa icumbitse muri Sentido Phenicia Hotel iri mu gace ka Hammamet hafi y’inyanja ya Méditerranée.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2019 saa 19h z’i Kigali, nibwo ikipe ya APR FC ihangana na Club Africain yo muri Tunisia kuri Stade Olympique de Radès ifite ikibuga cy’ibyatsi ikaba inafite ubushobozi bwo kwakira abafana 60 000.

APR FC irasabwa kunganya na Club Africain ku mubare w’ibitego runaka cyangwa se igatsinda kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikira.

Nshuti Innocent yasuye bagenzi be bahoze basangira buri kimwe muri APR FC

Iyi niyo Hoteli APR FC icumbitsemo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger