AmakuruAmakuru ashushyeMu mashusho

Nsengiyumva Francois(Igisupusupu) yamazegushyira hanze indirimbo nshya (Rwagitima)-yirebe

Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu, , yashyize hanze indirimbo ye ya gatatu yise “Rwagitima”, yari imaze igihe itegerejwe na benshi bakunda ibihangano bye.

Iyi ndirimbo ubusanzwe, yari imaze kumenywa na benshi, biyewe n’amashusho atandukanye yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Nsengiyumva ari kuririmba anateguza abakunzi be ko iri hafi kuza.

Rwagitima ni izina ry’agace akomokamo muri Gatsibo, ariko ubutumwa buri mu ndirimbo bugaruka ku rukundo nubwo harimo kuzimiza cyane.

Indirimbo yasohotse itandukanyeho gato n’iyo abantu benshi bazi kuko hari amagambo amwe atarashimwaga na benshi yakuwemo, agasimbuzwa andi anoze..

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyinjwe na Jay P naho amashusho akorwa na Fayzo. Hagaragaramo, imyambarire ya kera, imbyino za Kinyarwanda n’izo ku Nkombo. Harimo kandi bamwe mu bantu bamenyerewe muri filime nka Umunyarwenya Makanika, Kirahinda ukina muri City Maid n’abandi.

Muri iyi ndirimbo harmo imyino gakondo n’izo ku nkombo

Rebe indirimbo “Rwagitima”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger