ImyidagaduroUmuziki

Nsengiyumva Francois (Gisupusupu) yashyize indirimbo ye nshyashya hanze

Umuhanzi umaze igihe gito yamamaye mu Rwanda mu kuririmba injyana gakondo akoresheje umuduri ‘Nsengiyumva Francois’ wamamariye ku izina rya ‘Gisupusupu’ yasohoye indirimbo ye nshashya yise “Uzaze urebe u Rwanda.”

Iyi ndirimbo itandukanye n’izo Gisupusupu yari yaragiye asohora mbere kuko yo yiganjemo kurata ibyiza bitatse u Rwanda, ikaba yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019.

“Uzaze Urebe u Rwanda” ni indirimbo irimo ubutumwa bwo kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye imbere mu bice bitandukanye, haba mu burezi, ubuzima, inganda, ibikorwa remezo n’ibindi bitandukanye.

Iyi ibaye indirimbo ya kane ashyize hanze kuva yatangira umuziki mu mpera z’umwaka wa 2018, nyuma y’izayibanjirije arizo “Mariya Jeanne” benshi bita “Igisupusupu”, “Icange” na “Rwagitima”.

Indirimbo zabanje z’uyu musaza zagiye zituma  abantu bamwe bamwamagana, bavuga ko zirimo amagambo y’urukozasoni n’andi ashyigikira ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse n’abana b’abakobwa.

uyu muhanzi biravugwa ko kuba ashyize hanze iyi indirimbo irimo ubutumwa bwumvikana kandi bushimwa na buri munyarwanda, bishobora kuba umwanya wo kwigarurira na ba bandi bamunengaga gukoresha amagambo atari meza bityo akaba yakomeza kuzamura ubwamamare bwe muri muzika Nyarwanda.

Nsengiyumva Francois ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’uyu mwaka wa 2019 kuko indirimbo zose yasohoye zakunzwe cyane zikamuhesha amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bikomeye no  kwamamaza, ibintu we yivugira ko byamwinjirije amafaranga atari make abifashijwemo n’umujyanama we Alain Mukuralinda (Alain Muku).

Nsengiyumva Francois (Gisupusupu) yasohoye indirimbo nshyashya ya kane

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger