Amakuru ashushyePolitiki

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yasabye imbabazi anicuza ku byaha yakoze

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha Nsabimana Callixte wiyita Sankara ukurikiranweho ibyaha 16 birimo iterabwoba, kurema umutwe witwaje intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubwicanyi n’ibindi.

Ku isaha ya saa mbiri zuzuye,nibwo Nsabimana Callixte yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko Me Nkundabarashi Moïse, Nsabimana Callixte yinjijwe mu cyumba cy’urukiko aherekejwe n’abashinzwe umutekano b’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.

Inteko iburanisha imaze kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, Nsabimana Callixte yabanje gusaba kuzuza umwirondoro we kuko urukiko rwari rufite amazina ya se na nyina gusa.

Nsabimana Callixite yabwiye urukiko ko akomoka mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Rwabicuma mu Kagari ka Gacu, ariko avuga ko umudugudu atawibuka.

Ubushinjacyaha bwasomeye Nsabimana Callixte ibyaha 16 ashinjwa, ibyaha 16 aregwa ni: Iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake , kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Avuga ko nta byinshi yiregura ahubwo ko asaba imbabazi akaba anicuza kuba yarabikoze.

Nsabimana Callixte kandi ashinjwa gushinga no kuyobora ishyaka FLN mu mwaka wa 2017, ryagiye rigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe n’ahantu hatandukanye mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Umutwe wa FLN uterwa inkunga na bimwe mu bihugu nk’u Burundi bwatanze inzira yo kunyuramo na Uganda yatanze intwaro, ugaterwa inkunga na zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda ziba mu bihugu bitandukanye.

Nsabimana Callixte yagiye yumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga yigamba ibitero yagabye mu Rwanda kandi ahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri Werurwe 2019 kandi, Nsabimana Callixte yabonanye na bamwe mu bagize igisirikare cy’u Burundi ndetse n’icya Uganda bagirana ibiganiro mu rwego rwo gushaka inkunga zo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

Nsabimana Callixte yakoresheje inyandiko mpimbano ubwo yahabwaga urwandiko rw’inzira rw’igihugu cya Lesotho, akaba yararukoresheje mu bihugu binyuranye yagendagamo.

Impamvu zikomeye ubushinjacyaha bushingiraho buhamya ko Nsabimana Callixte yakoze ibyo byaha ni uko yabyemereye imbere y’urukiko ko yabikoze kandi ngo no mu bugenzacyaha naho yemeye ibyo byaha ashinjwa.

Mu kwiregura, Nsabimana Callixte yavuze ko nta byinshi afite byo kwiregura kuko ibyaha yakoze abyemera asaba imbabazi abanyarwanda ndetse n’umukuru w’igihugu.

Ati “nta byinshi mfite byo kwiregura nk’uko natangiye mbyemera, ibyaha byose ndegwa hano, ibyo nakoze ku giti cyanjye nk’ibi bijyanye na pasiporo nagombaga gukoresha mu kazi kanjye ko kwihisha mu kurwanya ubu butegetsi, ibindi byaha ni ibyakozwe n’inyeshyamba za FLN nari mbereye umuvugizi, nkaba kandi nari n’umwe mu bayobozi bakuru b’impuzamashyaka ya MRCD, ari yo rwego politiki rwayoboraga FLN.”

Ati “Uteye ikigo cya gisirikare ukanyaga ibikoresho runaka cyangwa ukica abasirikare runaka, kujya kuri radiyo nkabisobanura nk’umuvugizi byari kunyorohera.” Ku bwe kuba harishwe abasivili ntibyari bikwiye kuko kujya kuri radio ukajya gusobanura ko nk’abasirikare bishe abaturage mu isoko bitoroshye.

Yavuze ko akibona MINADEF itangaje ko hari imodoka zatwitswe hafi ya Nyungwe, ngo yahamagaye Gen. Sinayobye ntiyamubona ariko undi musirikare mukuru amubwira ko “abahungu bazamutse berekeza kuri kaburimbo”, ngo ahita amenya ko ari abasirikare ba FLN babikoze.

Ibyo ngo byagabwe na Major Guado. Aho ngo yaboneye Gen Maj Sinayobye Barnabé, yamubajije ko Leta y’u Rwanda ivuga ko igitero bakoze bishemo abasivili bagakomeretsa n’abandi, undi amusubiza ko leta y’u Rwanda “barabeshya niko babaye”, amubwira ko ngo yabwiwe ko abarashwe ari abasirikare babiri bari muri izo modoka, bashatse kubarwanya.

Ngo yanamwoherereje n’amafoto abiri, imwe iriho umuntu w’umusirikare atabashije kwibuka izina rye, indi iriho uwahoze ari umusirikare ngo yabonaga yarasezerewe mu ngabo, ariko ngo yari umwavoka witwaga Yusuf. Nyuma ngo yaje kumenya ko uwo Yusufu ari muzima.

Kugeza ku wa 12 Mata, ngo amakuru Nsabimana yari afite ku bitero bya Kitabi, yari uko FLN yahagaritse izo modoka, abasirikare bayo bagatangira kwigisha abagenzi politiki za MRCD, ko abarashwe bari abasirikare bashatse kubarwanya.

Ngo amaze gufatwa akanerekwa gihamya, nibwo yanamenye ko muri batandatu bishwe mu gitero bari abagore kandi ari abasivili.

Ati “Maze kubona ko batandatu bari abasivili bapfuye, nkabona ko hari n’abandi basaga 20 bakomerekejwe n’inyeshyamba za FLN nari mbereye umuvugizi, nakoze ibishoboka amanywa n’ijoro ngo mbashakire ubuvugizi bazajye kurwana n’igisirikare cy’u Rwanda, bakabirengaho bakajya gukora ayo mahano, nibwo nahise mfata umwanzuro ko nta kintu na gito nshobora guhishira kuri FLN kuko bagambaniye ibyo twumvikanye nabo.”

Nsabimana yavuze ko yasanze kuba harishwe abasivili, nta kindi yakora uretse kwemera ugutsindwa yagize nk’umwe mu bari abayobozi.

Ati “Niyo mpamvu imbere yanyu nyakubahwa mucamanza, nsaba imbabazi mbikuye ku mutima abantu bose bagizweho ingaruka na biriya bitero, abitabye Imana navuga Imana ibahe iruhuko ridashira, nkaba nsaba imbabazi Abanyarwanda, nkasaba n’imbabazi Umukuru w’Igihugu.”

Yavuze ko asanga “FLN atari inyeshyamba zitanga icyizere, akaba ari nayo mpamvu nitandukanyije na FLN, n’ibindi bazakora.”

Ku byo gukorana na za Leta z’amahanga, icyo cyaha nacyo avuga ko acyemera akanagisabira imbabazi, ko ibyo Ubushinjacyaha bumurega butamubeshyera ku mubano yagiranye n’abasirikare bakuru b’u Burundi na Uganda byose bigamije gucura umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger