Amakuru ashushyePolitiki

Nsabimana Callixte ’Sankara’ imbere y’urukiko, dore ibyaha 16 aregwa

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibitero bitandukanye byagiye bigabwa mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kuri uyu wa Kane yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ngo yisobanure ku byaha 16 aregwa birimo iterabwoba no kubangamira umutekano w’igihugu.

Sankara uyu yafashwe ku itariki 13 Mata 2019, u Rwanda rutangaza ko rumufite tariki 30 Mata 2019, aho yafatiwe n’uko yafashwe ntibyatangajwe ariko umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste, ubwo Sankara yerekwaga itangazamakuru yavuze ko nta kure y’ubutabera habaho.

Ku isaha ya saa mbiri zuzuye, nibwo Nsabimana Callixte yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo. Yaje ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko Me Nkundabarashi Moïse

Ku cyicaro cy’urukiko umutekano wakajijwe, aho ucunzwe n’abapolisi bari imbere mu rukiko no hanze yarwo. Hari kandi abanyamakuru benshi baba abakorera ibinyamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Nsabimana Callixte yinjijwe mu cyumba cy’urukiko aherekejwe n’abashinzwe umutekano b’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.

Umwanditsi w’urukiko atangiye ahamagara uregwa ’Nsabimana Callixte ahita atanga imyirondoro ko akomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagari ka Gacu, ariko avuga ko atibuka umudugudu.

Umushinjacyaha avuze ko asabira Nsabimana gufungwa ukwezi by’agateganyo kubera ibyaha 16 akekwaho.

Ibyaha 16 aregwa ni: Iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake , kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Bimwe mu bikorwa aregwa harimo gushinga no kuyobora ishyaka ryitwa Rwandaese Revolutionary Movement, RRM, yashinze afatanyije n’abandi bantu benshi tariki ya 28 Ukwakira 2017 muri Afurika y’Epfo.

Ashinga iryo shyaka ngo yafatanyije n’abandi bantu barindwi barimo Noble Marara. Ngo ryakomeje gushaka abayoboke ku buryo ubu bageze ku bayoboke 200, n’imiterere yaryo yaravuguruwe rigaba amashami ahantu hatandukanye ku Isi, rigira n’abarihagararira muri Amerika, Canada, mu Budage, u Bubiligi, Zambia, Malawi na Afurika y’Epfo.

Sankara n’umwunganizi we mu mategeko

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger