Nova Bayama uheruka kwirukanwa na Rayon Sports yamaze kubona indi kipe

Nova Bayama uheruka kwirukanwa na Rayon Sports yamaze kwerekeza mu kipe ya AS Kigali.

Uyu musore yamaze gusinyana n’iyi kipe y’abanyamujyi amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Nova wakinnye mu makipe ya APR FC na Mukura Victory Sports yashinje ubuyobozi bwa Rayon Sports kumwirukana bumushinja ngo gukorera komite ya Gacinya Chance Denis watandukanye na Rayon Sports.

Yavuze Kandi ko ngo Rayon Sports yamushinje kuyitererana Kandi yari izi neza ko afite ikibazo cy’imvune yagiriye mu myitozo yayo, ibintu atemeranya n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Nova Bayama asanze muri AS Kigali umutoza Masoud Juma bakoranye muri Rayon Sports bakanatwarana igikombe cya shampiyona.

Comments

comments