AmakuruAmakuru ashushye

Nizzo yavuze uko yumva izina Safi nyuma yo gutandukana

Umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boyz, Nizzo Kaboss yahamije ko kuva umuhanzi Niyibikora Safi yava mu itsinda rya Urban Boyz, agatangira gushyira amabanga menshi hanze yabaranze bakiri mu itsinda rimwe byatumye asigaye yumva adashaka kuvuga izina Safi cyangwa ngo ahure n’inkuru imuvugaho.

Taliki 18 Ukwakira 2017 byari byamenyekanye ko Safi yasezeye mu tsinda rya Urban Boys. Indirimbo yanyuma bakoranye ni iyitwa ‘I miss you’.

Mu kiganiro Nizzo yagiranye na Isimbi TV, yatangaje ko Safi nk’umuntu wafashe umwanzuro wo kuva mu itsinda agaca inzira ze atari ngombwa ko akomeza kumuvuga ndetse no kumugarukaho mu bikorwa bye bya muzika no mu buzima busanzwe.

Uyu musore yavuze ko uretse kuba ashaka kubaha umunyamakuru umubaza ibibazo, atari akwiye kuba yabazwa Izina Safi Madiba kuko atacyifuza nagato kuvuga izina rye no kubona inkuru zi mukomozaho.

Yagize ati”ok.. mbaye nk’umunyakuri muri rusange nuko mba nanze kugusuzugura ariko nta nubwo mba nshaka guhura n’inkuru zimuvugaho cyangwa ngo umuntu amumbaze uko niko kuri”

Abajijwe impamvu yahisemo kumva ko atagikeneye kuvuga mu kanwa ke izina rya Safi yirinze kugira icyo abivugaho avuga ko ariwe wenyine uzi impamvu.

Ati”Nukuri kose si byiza ariko biragoye kuvuga izina rye buriya ninjye uz’impamvu nicyo kintu navuga kandi umbabarire ubinyubahire ”

Safi yigumuye ku itsinda rya Urban Boyz umwaka ushyize,ari nabwo umwuka wo kutumvikana watangiye gututumba hagati ye na Nizzo kuko ari cyo guhe batangiye gushyira ku karubanda

Nyuma y’uko Safi ava muri Urban Boyz, itsinda ryasigaye mu biganza bya Nizzo Kaboss na Humble Jizzo kuri iyi nshuro bakaba bamaze gukora indirimbo zitandukanye zirimbo Kigali Love Mfumbata n’izindi.

Itsinda Urban Boyz rigizwe n’abasore babiri Humble Jizzo na nizzo Ka boss
Twitter
WhatsApp
FbMessenger