Imyidagaduro

Nizzo Kaboss wibereye i Dubai yatangaje icyo ari gukorayo dore ko benshi bavugaga ko yasanzeyo umugore we

Muri iyi minsi umuhanzi Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys ari kubarizwa i Dubai. Nyuma yuko agaragaye yibereye i Dubai ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye byatangiye guhwihwiswa ko yaba agiye guhura n’umukunzi we Solange usanzwe wibera mu Busuwisi, kugeza ubu Nizzo yamaze guhinyuza aya makuru.

Nizzo Kaboss aganira na mugenzi wacu wa  Inyarwanda.com yagize ati” Njye nagiye Dubai gutembera no kuruhuka ntabwo nagiye kureba umugore, hoya rwose nibaza ko ntacyo byantwara ariwe nagiye kureba nkabibemerera ariko siko bimeze. Nari nagiye gutembera ndetse no kuruhukaho gake.” Uyu muhanzi ariko nanone yatangaje ko ubwo yari akigera i Dubai yagize amahirwe yo kwitabira igitaramo cya Omario cyabereye i Dubai.

Nizzo wibereye i Dubai

Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys yagiye i Dubai ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 aho ateganya kugaruka mu minsi iri imbere cyane ko ateganya kuzagera mu Rwanda mu ntangiriro za Werurwe 2018 aho atangaza ko nagaruka azaza aje gufatanya na Humble Jizzo nawe byitezwe ko azaba avuye muri Amerika bakongera gukora mu nganzo bagashimisha abakunzi ba muzika yabo.

Ubu ni nkaho twavuga ko Urban Boys itakiri mu rwanda kuko haba Humble Jizzo ndetse na Nizzo bose nta numwe uri mu Rwanda icyakora mu ntangiriro za Werurwe bose bashobora kuzaba bagarutse dore ko Humble Jizzo yari yagiye kwibarukira umwana we n’umugore we muri Amerika ndetse bikaba byararangiye bibarutse umukobwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger